Yavunikiye mu mukino w'umunsi wa karindwi wa Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere muri Azerbaijan, Sabah FK akinira yatsinzemo FK Karvan Evlakh ibitego 2-0.
Uyu musore w'imyaka 31 yabanje mu kibuga ndetse anatsinda igitego cya mbere cyabonetse mu gice cya mbere kuri penaliti.
Icyakora uyu musore yaje kugira ikibazo mu minota y'inyongera ngo umukino ugere ku musozo, ubwo yagonganaga n'umunyezamu wa FK Karvan Evlakh, Kamran Ibrahimov.
Mickels byabaye ngombwa ko imbangukiragutabara imujyana ku bitaro kuko ubufasha yahawe n'abaganga butari buhagije.
N'ubwo bitaramenyekana igihe azamara hanze y'ikibuga, birashoboka ko atazagaragara ubwo Amavubi azaba yakira Bénin tariki ya 10 Ukwakira kuri Stade Amahoro, no gusura Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira 2025, n'ubwo bwose yari mu bakinnyi 23 Adel Amrouche yari yahamagaye.
Byari biteganyijwe ko yagombaga kugera mu Rwanda tariki 7 Ukwakira, ahagana saa Saba z'ijoro.
Amavubi yatangiye umwiherero kuri iki Cyumweru, muri Gorilla Hotel Nyarutarama. Imyitozo izajya ibera kuri Stade Amahoro.
Leave a Comment