Shema Fabrice wa FERWAFA yasubije abasabira Adel Amrouche kwirukanwa
Shema Fabrice wa FERWAFA yasubije abasabira Adel Amrouche kwirukanwa
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Dr. Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko ahazaza h’umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, hataramenyekana, nubwo amakosa yabaye azasuzumwa kugira ngo hamenyekane icyakorwa mu rwego rwo kunoza imyitwarire n’imikorere y’ikipe y’igihugu.

Ibi Shema yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y'uko ikipe y'Igihugu igeze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege i Kanombe mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 16 Ukwakira. Yavuze ko nubwo umusaruro utabanyuze, gufata ibyemezo ku mutoza bisaba kwitondera amasezerano.

Ati “Umutoza afite amasezerano, ntabwo apfa kwirukanwa. Ugomba kwitondera amasezerano ye, ariko ibishoboka birakorwa. Sinavuga ko twatakaje icyizere cyangwa tugifite ubu, ariko mu gihe kiri imbere tuzabibabwira.”

 Shema yavuze ko nubwo Amavubi yabuze amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Isi, hari byinshi byigiwe muri uru rugendo. 

Yagize ati “Umusaruro ntabwo twawakiriye neza ariko ugendana n’uko mwiteguye. Hari amahirwe twabuze kuko hari igihe twigeze kuyobora iri tsinda, ariko hari amasomo menshi tuba twavanyemo mu bijyanye n’ubushobozi bwacu, urwego rw’abakinnyi, imyitegurire n’imitoreze yacu bigomba gusubirwamo kugira ngo twitegure neza ejo hazaza.”

Shema yatangaje ko FERWAFA igiye gushyira imbaraga mu guteza imbere abana bafite impano mu byiciro byose by’umupira w’amaguru. 

Ati “Icya mbere tugiye gushyira imbaraga nyinshi mu bana mu byiciro byose, aho tuzafata 50 beza tukazamura urwego rwabo ndetse n’amabwiriza twashyizeho, mu mwaka utaha buri kipe yo mu Cyiciro cya Mbere izaba ifite abana batatu batarengeje imyaka 20.”

Yasoje yizeza Abanyarwanda impinduka nziza, agira ati “Iyo watsinzwe ni igihugu kiba cyatsinzwe. Nk’uhagarariye FERWAFA, izo mbabazi twazisaba kuko tutageze ku ntego zacu, ariko no gutanga amahirwe ya kabiri bayaduhe kugira ngo dukosore ibyo bintu. Abanyarwanda muduhe imyaka ibiri kuko tugiye gukosora byinshi kandi muzagenda mubona impinduka.”

U Rwanda rwasoje imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ruri ku mwanya wa gatanu mu Itsinda C, rufite amanota 11, rubanziriza Zimbabwe yasoje ari iya nyuma ku rutonde n’amanota atanu.


Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now