Iri rushanwa ryateguwe n’ubuyobozi bwa BK Arena, ryahuje amakipe ane (Top 4) yasoje imikino ibanza ya shampiyona ayoboye ayandi, yaba mu bagabo no mu bagore.
Muri ½ cy’abagabo cyakinwe kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Gisagara VC yongeye kwerekana ko iri hejuru muri iyi minsi. Nyuma yo gutsinda Police VC muri shampiyona, yongeye kuyisubira iyitsinda amaseti 3-0, ihita ikatisha itike y’umukino wa nyuma nta mananiza.
Ku rundi ruhande, APR VC yaje isanga Gisagara ku mukino wa nyuma, nyuma yo kwikura imbere ya Kepler VC iyitsinze amaseti 3-1 mu mukino utari woroshye.
Mu cyiciro cy’abagore, amakipe abiri yahabwaga amahirwe ni yo yageze ku mukino wa nyuma byoroshye. Ikipe ya APR WVC yanyagiye Rwanda Revenue Authority (RRA) amaseti 3-0.
Ikipe ya Police WVC na yo ntiyazuyaje kuko yasezereye Kepler WVC iyitsinze amaseti 3-0. Ibi bivuze ko umukino wa nyuma uza guhuza abakeba, APR na Police.
Ibirori nyamukuru biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu muri BK Arena, aho amakipe ahatinira imidali.
- Umwanya wa 3 (Abagore): KEPLER vs RRA — 14:00
- Umwanya wa 3 (Abagabo): POLICE VC vs KEPLER — 16:00
- Finali (Abagore): APR WVC vs POLICE WVC — 18:00
- Finali (Abagabo): GISAGARA VC vs APR VC — 20:00
Abakunzi ba Volleyball bategerejwe ku bwinshi muri BK Arena kureba niba Gisagara yakomeza ubudahangarwa bwayo cyangwa niba APR izayihagarika, ndetse no kureba ishyaka rya Police na APR mu bakobwa.





