Kepler VC yisubije Igikombe cy’Intwari; APR WVC yigaranzura Police WVC

Kepler VC yisubije Igikombe cy’Intwari; APR WVC yigaranzura Police WVC

Kepler VC yisubije Igikombe cy’Intwari; APR WVC yigaranzura Police WVC

Kepler VC yisubije Igikombe cy’Intwari; APR WVC yigaranzura Police WVC
Ikipe ya Kepler VC mu bagabo na APR WVC mu bagore, ni zo zegukanye Igikombe cy’Intwari cya 2026, mu mikino y’ishiraniro n’amayeri menshi yasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026 muri Petit Stade i Remera. 

Iyi mikino yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere”, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, CG Felix Namuhoranye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Nkusi Deo na Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Rafael.

‎Mu cyiciro cy’abagabo, umukino wa nyuma wari isibaniro ry’ubuhanga hagati ya Kepler VC ifite igikombe giheruka na Police VC yari ifite inyota yo kwisubiza icyubahiro. 
Uyu mukino waranzwe n’impinduka zitunguranye, kuko Police VC ari yo yatangiye iri hejuru cyane, yegukana amaseti abiri ya mbere yikurikiranya (25-21 na 25-18). Icyakora, Kepler VC yongeye kwerekana ko ari ikipe y’irushanwa, igaruka mu mukino itwara iseti ya gatatu (25-20) n’iya kane (25-19), byatumye hitabazwa iseti ya kamarampaka. 
Muri iyi seti ya nyuma, Kepler VC yerekanye imbaraga iyitsinda ku manota 15-12, yegukana igikombe ku nshuro ya kabiri yikurikiranya itsinze amaseti 3-2.
‎Mu cyiciro cy’abagore, APR WVC yanditse amateka mashya yigaranzura mukeba wayo Police WVC yari imaranye umwaka urenga, iyitsinda ku mikino ya nyuma.
 Uyu mukino na wo utari woroshye na gato, warangiye APR WVC itwaye igikombe itsinze amaseti 3-2. 
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatwaye iseti ya mbere (25-21), Police WVC yishyura iya kabiri (25-14), APR itwara iya gatatu (25-18), Police WVC itwara iya kane (25-21). 
Mu seti ya kamarampaka, APR WVC yari ihagaze neza cyane ibasha kuyegukana ku manota 15-12, ihita yambura Police WVC igikombe yari ifite cya 2025.
‎Mbere y’uko imikino ya nyuma iba, habanje gukinwa imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu. 
Mu bagabo, APR VC yatsinze Gisagara VC bigoranye amaseti 3-2 (25-23, 25-19, 20-25, 22-25, 16-14), naho mu bagore Kepler WVC yegukana umwanya wa gatatu itsinze RRA WVC amaseti 3-1 (25-16, 22-25, 25-19, 25-23). 
Iri rushanwa ryateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ku bufatanye na FRVB, ryasojwe amakipe yitwaye neza ashyikirizwa ibihembo, akaba agiye guhita akomeza imyiteguro ya Shampiyona iteganyijwe gukomeza mu mpera z’iki cyumweru.




























Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now