Perezida Kagame yakurikiye umukino APR VC yatsinzemo Black Rhinos amaseti atatu

Perezida Kagame yakurikiye umukino APR VC yatsinzemo Black Rhinos amaseti atatu

Perezida Kagame yakurikiye umukino APR VC yatsinzemo Black Rhinos amaseti atatu

Perezida Kagame yakurikiye umukino APR VC yatsinzemo Black Rhinos amaseti atatu

‎Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakurikiye umukino ufungura irushanwa rya CAVB Men’s Club Championship 2026, aho ikipe ya APR VC yatsinze Black Rhinos yo muri Zimbabwe amaseti 3-0 muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa Gatatu.



‎Muri uyu mukino wo mu Itsinda A wabaye tariki ya 22 Mata 2026 nyuma y'ibirori byo gutangiza iri rushanwa Nyafurika rikinwa ku nshuro ya 47 Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yitwaye neza imbere y'abafana bayo.



APR VC yatwaye iseti ya mbere ku manota 25-18, iya kabiri iyitsinda ku manota 25-10, mu gihe iseti ya gatatu yayegukanye ku manota 25-11.



‎Ibirori byo gufungura iyi mikino byasusurukijwe n’abahanga mu kuvanga imiziki barimo NEP Djs na Dj Crush mbere y'uko herekanwa amabendera y’ibihugu 15 byitabiriye. Iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ryitabiriwe n'amakipe 24 arimo ane ahagarariye u Rwanda n'andi 20 yaturutse hanze y'igihugu.



‎Minisitiri wa Siporo Mukazayire Nelly yatanze ikaze ku bitabiriye iyi mikino agaragaza ko kwakira iri rushanwa biri mu cyerekezo cy'igihugu cyo kuba igicumbi cya siporo.



Yagize ati "Murakaza neza i Kigali mu gihe u Rwanda rwishimira ko rubaye igihugu cya mbere mu karere rurimo mu kwakira iri rushanwa ry’akataraboneka. Ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza."



‎Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda Ngarambe Raphaël yasabye Abanyarwanda gushyigikira amakipe yabo mu minsi icumi irushanwa rizaba rikinwa kugira ngo igikombe kigume mu Rwanda.



Yagize ati "Iki gikombe cyageze hano ntikizave hano. Turabasaba ubufatanye bwanyu. Abakinnyi bariteguye kandi bafashijwe na Minisiteri ya Siporo Guverinoma namwe. Iki gikombe kigomba kuguma aha."



‎Visi Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika Louis Rwakiranya yashimangiye ko Afurika itakiri iyo kwitabira gusa ahubwo ikomeye ku Isi muri Volleyball.



‎Biteganyijwe ko amakipe atatu azitwara neza kurusha ayandi azahita abona itike yo kuzitabira Shampiyona y’Isi ya Volleyball.



































Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now