‎REG VC yegukanye irushanwa rya Memorial Kayumba itsinze Gisagara VC ‎

‎REG VC yegukanye irushanwa rya Memorial Kayumba itsinze Gisagara VC ‎

‎REG VC yegukanye irushanwa rya Memorial Kayumba itsinze Gisagara VC ‎

‎REG VC yegukanye irushanwa rya Memorial Kayumba itsinze Gisagara VC ‎

‎Ikipe ya REG Volleyball Club yegukanye igikombe cy'irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel ku nshuro ya 16 nyuma yo gutsinda Gisagara Volleyball Club amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma wabereye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare kuri iki Cyumweru.



‎Uyu mukino ntabwo wari woroshye kuko REG VC itozwa na Benon Mugisha yatangiye iri hejuru cyane, yegukana amaseti abiri ya mbere, mbere y'uko Gisagara VC yisubiraho igatwara iseti ya gatatu.



‎Ikipe ya REG yongeye kwisuganya yegukana iseti ya kane isoza umukino n'amanota 25-14, 25-20, 24-26 na 25-21 yambura Gisagara igikombe yari yatwaye mu mwaka ushize.



‎Mu gushaka umwanya wa gatatu ikipe ya East African University Rwanda yatsinze Kaminuza ya Kepler amaseti 3-1.



‎Iri rushanwa ngarukamwaka ritegurwa mu rwego rwo guha icyubahiro Padiri Kayumba Emmanuel wayoboye iri shuri rya Indatwa n'Inkesha kuva mu 1995 akaza kwitaba Imana mu mwaka wa 2009 azize uburwayi.



‎ Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, witabiriye iyi mikino ya nyuma, yagaragaje ko iri rushanwa ritanga umusanzi ukomeye mu iterambere ry'aka karere.



‎Yagize ati "Ngira ngo tumaze kumenyera ubukerarugendo bushingiye kuri siporo. Iyo habaye rero imikino nk'iyi ngiyi, uretse amakipe yitabira na yo ubwayo, iyo yaje agira serivisi akenera mu karere kacu ka Huye. Hagira n'abakinnyi, n'abafana baza bayiherekeje, icyo gihe bigatuma umubare w'abakiriya bari basanzwe bakirwa hano mu karere wiyongera. Iyo hari n'ibyishimo, hari abasangwa babisangira n'abashyitsi. Navuga ko rero bigira uko byunganira iterambere ry'akarere."



‎Meya Sebutege yakomeje asobanura ko ibi bikorwa biri mu murongo mugari w'igihugu ugamije iterambere ry'imikino n'ubukungu.



‎Yakomeje agira ati "Kandi ubukerarugendo bushingiye kuri siporo, ni ubukerarugendo tubona mu gihugu burimo buratera imbere. No mu rwego rw'akarere tugerageza gutegura amarushanwa abera mu karere kugira ngo natwe bigire icyo byinjiza. Ari iri rushanwa, ari n'irindi rizaba mu mezi ari imbere rya Memorial Rutsindura, ari Huye Half Marathon duheruka gutegura, ibyo byose ni ibikorwa dutegura ariko biganisha mu guteza imbere ishoramari ryakorewe hano mu karere."



‎Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare, Padiri Hakizimana Charité, yagaragaje ko bazakomeza guteza imbere uburezi bijyana na siporo.



‎Padiri Hakizimana yagize ati "Groupe Scolaire Officiel n'ishuri rirera... rirera umwana kugira ngo aziteze imbere ejo, mu nzego zose, mu ngeri zose. Mu bumenyi bushingiye ku gukora n'ubuhanga, mu burere, no mu mpano yifitemo. Ibi rero biba bigamije guhuza abantu."



‎Yomeje agira ati " Mwabonye ko Huye yabonye abashyitsi. Abantu bishimye; babonye amagare, mwabonye ukuntu igisoro cyitabiriwe, ari umukino mushya muri iri rushanwa. Volleyball uko yagenze mwabonye ko ari ibintu byiza. Ari akarere, ari ishuri, intego ni imwe."



‎Iri rushanwa kandi ryitabiriwe n'ibyiciro bitandukanye birimo amakipe ya za kaminuza ingimbi n'abakanyujijeho.



‎Mu makipe ya kaminuza, Kinyinya VC yegukanye igikombe itsinze Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye (UR Huye) amaseti 3-0, naho Win Stars yegukana umwanya wa gatatu itsinze UR Busogo.



‎Mu cyiciro cy'ingimbi, Umutara Polytechnique yegukanye igikombe itsinze Nyanza TSS amaseti 3-1 mu gihe mu cyiciro kibanza cy'amashuri yisumbuye Regina Pacis yegukanye igikombe itsinze GSOB amaseti 3-2.



‎Mu bakanyujijeho, ikipe ya Kinyinya Veterans yatwaye igikombe itsinze Umucyo VC amaseti 3-0.



‎Uretse umukino wa Volleyball, iri rushanwa ryanaranzwe n'imikino yo koga, gusiganwa ku magare ndetse n'igisoro.



‎Mu koga, Nyiramugisha Vanessa na Nyumbayire Eddy bahize abandi, naho mu gusiganwa ku magare mu batarengeje imyaka 16 Butwari Bob na Ineza Butera Kevine begukana imyanya ya mbere.



‎Muri uyu mwaka irushanwa rya Volleyball mu bagore ntiryabaye kuko umubare w'amakipe yagombaga kwitabira imikino wabaye muke. 











































Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now