Ikipe y’Abasirikare barinda Abayobozi Bakuru b’Igihugu izwi nka Republican Guard yisubije igikombe cy’irushanwa rya RDF Liberation Cup nyuma yo kunyagira BMTC Nasho ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.
Iyi ntsinzi ihesheje uyu mutwe w'ingabo kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya kane yikurikiranya mu mateka yaryo. Uyu mukino w'ishiraniro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium witabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ingabo Juvénal Marizamunda ndetse n'Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga.
Ibitego byose bya Republican Guard muri uyu mukino byatsinzwe na rutahizamu Shema Mike wigaragaje cyane ashyira mu nshundura inshuro eshatu zose.
Uyu mukinnyi yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu ku ikosa ryari rikozwe n'umunyezamu mbere y'uko atsinda icya kabiri kuri penaliti ku munota wa 13. Mu gice cya kabiri yaje gushyiramo igitego cya gatatu ahawe umupira mwiza na Ishimwe Claude wari uwuzamukanye neza yiba umugono ba myugariro ba BMTC Nasho.
Minisitiri w’Ingabo Juvénal Marizamunda yashimiye amakipe yitabiriye
, avuga ko iri rushanwa rirenze kuba umukino gusa ahubwo risigasira umuco wo guharanira intsinzi waranze ingabo za RPA.
Yagize ati "Kubana namwe kuri uyu munsi byatumye iri rushanwa risozanwa ibyishimo cyane cyane ko uyu munsi twizihiza Ukwibohora kwacu ku nshuro ya 32."
Mu yindi mikino yasoje iri rushanwa, ikipe ya Military Health Service yegukanye igikombe mu mupira w'amaguru mu bagore itsinze Military Police ibitego 2-1.
Ikipe ya Special Operations Force yatwaye igikombe muri Volleyball mu gihe BMTC Nasho yabaye iya mbere mu mukino wa Basketball.
Amakipe yabaye aya mbere yahembwe imidali ya zahabu na miliyoni 5 Frw, naho aya kabiri ahabwa iya feza na miliyoni 3 Frw, mu gihe aya gatatu yahawe umuringa na miliyoni 1,5 Frw.
Leave a Comment