Abakinnyi ba Bugesera FC bigumuye kubera kudahembwa
Abakinnyi ba Bugesera FC bigumuye kubera kudahembwa
Abakinnyi ba Bugesera FC banze gukora imyitozo yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Ukuboza 2025, bitewe n’ibirarane by’imishahara y’amezi atatu baberewemo, ibintu ubuyobozi bw’ikipe bwateye utwatsi buvuga ko ari gahunda zahindutse.

Amakuru agera kuri Kinyamupira avuga ko abakinnyi babyukiye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera nk’ibisanzwe biteguye gukora imyitozo, gusa bageze ku kibuga bafata icyemezo cyo gutaha badakoze, basaba ko babanza gukemurirwa ikibazo cy’imishahara yabo.

Bivugwa ko aba bakinnyi bamaze amezi atatu (Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza 2025) badahembwa, akaba ari yo mpamvu bahisemo kugaragariza ubuyobozi ko batishimiye uko babayeho mbere y’umukino ukomeye bafite mu mpera z’iki cyumweru.

Mu kiganiro yagiranye na Kinyamupira, Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC, Mbonigaba Silas, yanyomoje amakuru y’uko abakinnyi bagumutse, avuga ko imyitozo yimuriwe amasaha.

Yagize ati "Ntabwo ari ukuri. Imyitozo si ngombwa ko ikorwa mu gitondo, ishobora gukorwa na nimugoroba kandi nta gitangaza kirimo. Imyitozo iraba nimugoroba nk'ibisanzwe."

Nubwo Mbonigaba yanyomoje ibyo kwanga imyitozo, yemeye ko koko hari ibirarane bafitiye abakinnyi, ariko yirinda kwerura ingano yabyo cyangwa niba koko ari amezi atatu, avuga ko iryo ari ibanga ry’akazi hagati y’umukoresha n’umukozi.

Yagize ati "Ibirarane ntibyabura, ariko ntibikabije, nta bintu bidasanzwe bihari. Ibijyanye n'uko umukoresha n'umukozi babanye, ntabwo twabivuga kuko biba biri hagati yacu. Ni ibanga. Iyo turabitangaza tubiganiraho n'abakinnyi tukababaza tuti 'Kuba twatangaza ibirarane tubabereyemo hari icyo bibatwaye?' Si ibintu twahita dusohora aka kanya tutabajije ba nyirubwite kuko amafaranga ni ayabo."

Uku kwigumura kuje mu gihe kibi kuri Bugesera FC, kuko iri kwitegura umukino ukomeye w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona uzayihuza na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Mutarama 2026.

Bugesera FC iterwa inkunga n’Akarere, kugeza ubu iri ku mwanya wa 13 ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 17.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now