Ikipe y'Amagaju FC yagize Nshimiyimana Canisius Umutoza Mukuru wayo mushya uzayifasha mu mwaka w'imikino wa 2026-27, asimbuye Umubiligi Sghir Hammadi wari muri iyi kipe kuva muri Gashyantare 2026.
Nshimiyimana wari usanzwe atoza Mukura VS, azungirizwa na Hakizimana Jean Baptiste wongerewe amasezerano, mu gihe Maniraguha Nicolas azakomeza kuba umutoza w'abanyezamu.
Uyu mutoza ahawe inshingano zo kuzamura urwego rw'iyi kipe nyuma y'uko mu mwaka ushize w'imikino yagize ibihe bibi ikarwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Mu mwaka w'imikino wa 2025-26, Nshimiyimana yari yafashije Mukura VS gusoza ku mwanya wa karindwi n'amanota 47.
Nyuma yo gusinyisha aba batoza, Amagaju FC yahise atangira urugendo rwo gushaka abakinnyi bashya bazayifasha kwitwara neza muri BK Pro League y'umwaka utaha. Mu bakinnyi iyi kipe yifuza kongeramo harimo Fiston Poty Masimango wakiniraga Muhazi United ndetse na Nicholas Sebwato wahoze ari umunyezamu wa Mukura VS.
Leave a Comment