Amagaju FC yabonye umutoza mushya watoje Yanga Africans
Amagaju FC yabonye umutoza mushya watoje Yanga Africans
Ubuyobozi bw’Ikipe ya Amagaju FC bwatangaje ko bwamaze gusinyisha Umubiligi Sghir Hammadi nk’Umutoza Mukuru mushya, ahabwa inshingano zihutirwa zo gufasha iyi kipe kuguma mu Cyiciro cya Mbere.
‎Uyu mutoza w’imyaka 41 yasinye amasezerano y’amezi atandatu kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare 2026, nyuma yo kwakirwa na Perezida w’iyi kipe, Nshimyumuremyi Paul. 
Hammadi yabonye aka kazi nyuma yo guhigika abandi batoza bafite amazina akomeye barimo Afahmia Lotfi wigeze gutoza Rayon Sports na Mukura VS ndetse na Mark Harrison wanyuze muri Gor Mahia FC yo muri Kenya.
‎Sghir Hammadi ufite impamyabumenyi y’ubutoza ya UEFA PRO License, afite ubunararibonye bwo gutoza muri Afurika dore ko yanyuze mu makipe akomeye nka Young Africans yo muri Tanzania na Al Merrikh SC yo muri Sudani nk’umutoza wungirije. 
Yatoje kandi nka ‘Manager’ mu makipe yo muri Togo arimo Les Aigles FC na Dynamic Togolais, akaba aheruka muri Ismaily yo mu Misiri aho yari umutoza wungirije kugeza mu Ukwakira 2025.
‎Uyu Mubiligi aje kuziba icyuho cya Niyongabo Amars wirukananwe n’abungiriza be mu ntangiriro za Mutarama 2026, nyuma y’uko Amagaju FC inyagiwe na Al Hilal SC ibitego 8-0, ibintu byafashwe nko gusuzuguza ikipe.
‎Akazi ka mbere ka Hammadi ni ukuzamura urwego rw’imikinire rwa Amagaju FC iri ku mwanya wa 16 n’amanota 13 ku rutonde rwa shampiyona, umwanya utari mwiza kuko iwusangiye n’amakipe ari mu mazi abira yo kumanuka, arimo AS Muhanga na Etincelles.
‎Biteganijwe ko uyu mutoza azagaragara bwa mbere ku ntebe y’ubutoza ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026, ubwo Amagaju FC azaba yakira Gicumbi FC mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Rwanda Premier League.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now