Amavubi y'amaraso mashya yatangiye umwiherero yitegura imikino ya FIFA Series- AMAFOTO
Amavubi y'amaraso mashya yatangiye umwiherero yitegura imikino ya FIFA Series- AMAFOTO
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatangiye umwiherero kuri hoteli ya FERWAFA i Remera yitegura imikino mpuzamahanga ya gicuti ya FIFA Series 2026 igiye kubera i Kigali guhera tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe.
‎Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe ni bwo abakinnyi baturutse imbere mu gihugu no hanze yacyo bageze mu mwiherero, bakirwa n’Umutoza Mukuru Stephen Constantine ari kumwe n’umutoza wungirije, Eric Nshimiyimana, wagize uruhare mu kubahamagara.
‎Mu bakinnyi bakina mu mahanga bahageze kare harimo abavandimwe batatu ari bo impanga Mickels Joy Slayd na Mickels Joy Lance hamwe n'umuvandimwe wabo Mickels Leroy Jacques bose bahamagawe bwa mbere.
 Hiyongeraho kandi Karl Matteo Ndayishimiye na we uhamagawe bwa mbere ndetse na Kapiteni Bizimana Djihad.
‎Abandi bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bamaze kugera i Kigali barimo Nshuti Innocent, Biramahire Abeddy, Niyo David, Muhire Kevin, Mutsinzi Ange na Kury Johan Marvin, mu gihe abandi bakomeje kugera mu mwiherero nyuma yo gusoza imikino mu makipe yabo.
‎Ku ruhande rw'abakina imbere mu gihugu bamaze kugera mu mwiherero harimo Mugisha Gilbert, Ruboneka Jean Bosco, Hakizimana Adolphe, Byiringiro Jean Gilbert, Nshimiyimana Yunusu na Niyomugabo Claude bakinira APR FC ndetse na Niyongira Patience wa Police FC.
‎Iyi mikino ya FIFA Series igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere izakinirwa mu matsinda abiri atandukanye. 
Itsinda A ririmo u Rwanda, Estonia, Grenada na Kenya rizakinira kuri Stade Amahoro mu gihe Itsinda B ririmo Aruba, Liechtenstein, Tanzania na Macau rizakinira kuri Kigali Pelé Stadium.
‎Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda izatangira urugendo rwayo muri iri rushanwa ihura na Grenada mu mukino w'umunsi wa mbere uteganyijwe kuzabera kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now