Uru rwego rutegura Shampiyona rwabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 27 Ugushyingo 2025, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zarwo.
Uyu mukino wasubitswe bitewe n'uko wahuriranye n'uwa CAF Champions League APR FC yakiriyemo Pyramids yo mu Misiri tariki 5 Ukwakira, kuri Kigali Pelé Stadium.
Iyi kipe y'ingabo kandi tariki 25 Ugushyingo yakinnye na Marine FC ndetse inayitsinda ibitego 2-1, mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa mbere wa Shampiyona, wo wakinwe iri mu mikino ya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania muri Nzeri.
Mbere yo gukina na Etincelles, iyi kipe yambara umukara n'umweru izasura AS Kigali ku wa Gatandatu, tariki 28 Ugushyingo, kuri Kigali Pelé Stadium saa Kumi n'Ebyiri n'igice.
APR FC yishimira kugarura rutahizamu wayo Djibril Ouattara ukirutse imvune, iri ku mwanya wa kane n'amanota 14, mu gihe Etincelles FC y'umutoza Masudi Djuma ari iya 15 ku rutonde rwa Shampiyona n'amanota atandatu.
Leave a Comment