Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha myugariro w’ibumoso, Ishimwe Christian, wari wasoje amasezerano ye muri Police FC, itanga mukeba Rayon Sports yari iri mu biganiro byo kumwegukana.
Ubuyobozi bw'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu bwemeje isinyishwa n'igaruka ry'uyu mukinnyi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu binyuze mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zayo bumuha ikaze.
Iyi kipe yagize iti "APR FC yishimiye kubamenyesha ko yasinyishije Ishimwe Christian avuye muri Police FC. Intare yagarutse kandi ni bwo tugitangira."
Uyu myugariro asubiye muri APR FC yari yaravuyemo mu mwaka wa 2024 yerekeza muri Police FC nyuma y'uko yari asoje amasezerano y'imyaka ibiri yari ayimazemo. Gusubira mu rugo kwe kubaye mu gihe Rayon Sports yakoraga ibishoboka byose ngo ibe imusinyishije, ariko birangira itewe gapapu.
Kugarura Ishimwe Christian ukina inyuma yugarira ku ruhande rw'ibumoso byatanze ishusho y'uko APR FC ishobora kutagumana na kapiteni wayo Niyomugabo Claude basanzwe bakina ku mwanya umwe wari wasoje amasezerano ye. Bivugwa ko Niyomugabo yananiwe kumvikana n'iyi kipe nyuma yo kuyica amafaranga menshi, ndetse amakuru akaba yemeza ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza mu Misiri.
Ishimwe Christian abaye umukinnyi wa mbere iyi kipe itangaje ku mugaragaro ko yasinyishije muri iyi mpeshyi kugira ngo yiyongere ku bandi banyamahanga bivugwa ko yamaze kumvikana na bo ndetse bamaze no kugera mu Rwanda.
Aba bakinnyi bashya barimo umunyezamu Ernan Siluane wakiniraga Black Bulls yo muri Mozambique, Mamadou Traore wavuye muri Stade Malien yo muri Mali, Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve wakiniraga AFAD Djékanou muri Côte d’Ivoire ndetse n’undi mukinnyi ukomoka muri Burkina Faso.
Leave a Comment