Ikipe ya AS Kigali yatahanye intsinzi y’ibitego 2-0 imbere ya Amagaju FC mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Kamena i Huye, aho ibitego byombi byabonetse muri uyu mukino byitsinzwe na ba myugariro b’iyi kipe yo mu Karere ka Nyamagabe.
Iyi ntsinzi ibonetse kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Gashyantare 2026, ifite igisobanuro kinini kuri AS Kigali kuko ari bwo bwa mbere muri uyu mwaka w’imikino ibashije gutsinda imikino ibiri yikurikiranya, dore ko yari ivuye gutsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino uheruka.
Umukino watangiye amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati, nta buryo bwinshi bw’ibitego buboneka, kuko ubwugarizi bwa Amagaju FC buyobowe na Abdel Matumona Wakonda bwari buhagaze neza, mu gihe na AS Kigali yari ifite abarimo Mitima Isaac yageragezaga gukumira ibitero by’abo kwa Sghir Hammadi.
Igitego cya mbere cya AS Kigali cyabonetse mu gice cya mbere, cyitsinzwe na myugariro wa Amagaju FC, Shafik Bakaki, ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Ndayishimiye Didier wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo.
Uyu myugariro w’Umugande yaje kubona uburyo bwo kwishyura ku munota wa 33 nyuma ya koruneri, ariko umupira awutera hejuru y’izamu.
Mu gice cya kabiri, Umutoza wa Amagaju FC, Sghir Hammadi, yakoze impinduka zitandukanye, yinjiza Rachid Mapoli na Habineza Alphonse mu mwanya wa Iradukunda Desire na Kalala Christian, ibintu byahinduye isura y’umukino, Amagaju atangira gusatira bikomeye izamu rya AS Kigali ryarindwaga na Ndikuriyo Patient.
Habineza Alphonse yabuze igitego cyabazwe ubwo yacengaga abakinnyi babiri agatera ishoti rikomeye ryagaruwe n’umutambiko w’izamu. Nyuma gato, Mapoli na we yagerageje ishoti rikomeye ryakuwemo na Patient, umupira usanze Shabani Salomon na we ananirwa kuwushyira mu nshundura.
Mu gihe Amagaju FC yashakaga igitego cyo kwishyura, ku munota wa 87 yongeye kwitsinda igitego cya kabiri.
Myugariro Abdel Matumona Wakonda yagerageje gusubiza umupira inyuma ku munyezamu we Twagirumukiza Clement kugira ngo yirinde igitutu cya ba rutahizamu ba AS Kigali, ariko asanga umunyezamu yataye izamu, umupira uruhukira mu nshundura.
Mbere y’uko umukino urangira, habaye impaka ubwo rutahizamu Malanda yagonganaga n’umunyezamu Ndikuriyo mu rubuga rw’amahina, ariko Umusifuzi Hakizimana Osai yemeza ko nta kosa ryabaye, ahubwo ahamagara abaganga.
Gutsinda uyu mukino byafashije AS Kigali gukomeza gusubira mu bihe byiza, mu gihe Amagaju FC ari gutozwa na Sghir Hammadi ku mukino we wa kabiri, akomeje kugorwa n’umusaruro.
Amakipe yombi azagaruka mu kibuga hagati mu cyumweru gitaha mu mikino ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, aho Amagaju azasura Bugesera FC naho AS Kigali isure Marine FC.
Mu yindi mikino y’Umunsi wa 20 yabaye, Gasogi United yanganyije na Mukura VS igitego 1-1, mu gihe Etincelles FC yatsinze AS Muhanga ibitego 2-1.
Leave a Comment