Umukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba myugariro, Ntarindwa Aimable Ntagorama, yamaze gusinyira Ikipe ya AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma y'umunsi umwe gusa atandukanye na Rayon Sports yari amazemo umwaka umwe.
Ikipe y'Umujyi wa Kigali yatangaje uyu mukinnyi mushya kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Kamena 2026. Kwerekeza muri AS Kigali byagizwemo uruhare na Visi Perezida w'iyi kipe, Kankindi Anne-Lise, wamweretse ko bamukeneye cyane kandi akazabona umwanya uhagije wo gukina yari yabuze muri Gikundiro, dore ko mu mwaka ushize w'imikino yakinnye imikino umunani gusa muri BK Pro League.
Kugira ngo Ntarindwa yerekeze muri AS Kigali, byabanje gusaba ko asesa amasezerano yari asigaje muri Rayon Sports. Uyu mukinnyi yari yageze muri Gikundiro mu mpeshyi ya 2025 avuye muri Mukura VS ku masezerano ya miliyoni 12 Frw, ariko yari yahawe miliyoni 5 Frw gusa.
Mu biganiro byabaye ku wa Mbere tariki ya 22 Kamena, impande zombi zumvikanye gutandukana, bemeranya ko ahabwa kimwe cya kabiri cy’amafaranga yari asigaye yari yemerewe, ari nako ahabwa ibyangombwa bimurekura. Rayon Sports yari yabanje gutanga igitekerezo cyo kumutiza, ariko umukinnyi agaragaza ko yifuza kuyivamo burundu.
Ntarindwa Aimable abaye umukinnyi wa gatanu mushya AS Kigali isinyishije mu rwego rwo kwiyubaka no kwitegura umwaka w'imikino wa 2026/2027, nyuma yo kugira umwaka mubi ushize waranzwe n'ibibazo by'imiyoborere.
Aje yiyongera ku bandi bakinnyi bashya barimo Umunya-Nigeria Daniel Ikapo Kalu, Munyemana Alexandre, Niyigena Emmanuel, ndetse na Hoziana Kenedy. Aba bose bazatozwa na Bisengimana Justin uherutse guhabwa akazi ko kuba Umutoza Mukuru w'iyi kipe asimbuye Mbarushimana Shaban.
Leave a Comment