Mu minsi ishize, Police FC yarekuye rutahizamu Mugisha Didier wari umaze kuyimenyerwamo, yinjiza Rudasingwa Prince, ibintu bitavuzweho rumwe n’abakunzi b’iyi kipe bibazaga impamvu yasimbuje umukinnyi uhora akina undi umaze igihe adahagaze neza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gusezerera Rayon Sports, Ben Moussa yavuze ko abantu bari kugereranya ibintu bitandukanye cyane.
Yagize ati "Nabonye kunenga kwinshi mu itangazamakuru, bavuga bati 'kuki warekuye Didier ukazana Prince? Prince amaze igihe kinini adatsinda kuva 2020'. Ariko ntabwo wagereranya umukinnyi uhora akina (nka Didier) n'umukinnyi wari umusimbura akiri muto."
Uyu mutoza yasobanuye ko Prince yahoze ari umukinnyi muto w’umusimbura, bityo ko atari akwiye gucirwaho iteka ko adashoboye, ahubwo ko mu mikinire ye nka Ben Moussa, Prince afite icyo azamuhereza Didier atamuha.
Ati "Kuri njye, no muri gahunda yanjye y'imikinire, Prince azampa ibyo nkeneye. Umutoza atekereza ku mukino we n'abakinnyi bawujyamo neza."
Uretse Prince, Ben Moussa yashimangiye ko Police FC yiyubatse bikomeye izanamo abakinnyi bamenyereye shampiyona nka Nshimirimana Ismaël " Pitchou", Isaac Ezeh na Udahemuka Jean de Dieu, ndetse anaca amarenga ko isoko ritarafunga.
Mu ijwi ryuzuye icyizere, yagize ati "Hari undi rutahizamu mushya muzamenya ejo Imana ibishatse, uzasinya muri Police FC."
Ku Cyumweru, Police FC izahura na APR FC ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Intwari.
Leave a Comment