Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani yitwaye neza mu rugo i Kigali, itsinda Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo ibitego 2-1, ihita yicara ku gasongero k’Itsinda C muri CAF Champions League.
Uyu mukino w’Umunsi wa Kane mu mikino yo mu matsinda, wabereye kuri Stade Amahoro i Remera mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mutarama 2026.
Wari umukino w’ishiraniro kuko amakipe yombi yari ahuriye i Kigali anganya amanota atanu, nyuma yo kunganyiriza i Pretoria ibitego 2-2 mu cyumweru gishize.
Mamelodi Sundowns yaje i Kigali ishaka amanota atatu, ndetse yatangiye umukino yihuta cyane, ihererekanya neza mu kibuga hagati.
Ku munota wa 10 gusa, Miguel Silva Reisinho yabonye uburyo bwari kubyara igitego, ariko ishoti rikomeye yarekuye rigarurwa n’igiti cy’izamu, biba amahirwe akomeye ku munyezamu wa Al Hilal, Farid Ouedraogo.
Abasore ba Mamelodi bakomeje gusatira, aho Bryan Leon Muniz na we yahushije uburyo bwari bwabazwe, nyuma yo gusanga ba myugariro ba Al Hilal bahagaze nabi ariko ananirwa kureba mu izamu.
Nyuma y’iminota 25, Al Hilal yatangiye kwinjira mu mukino neza ibifashijwemo na ba rutahizamu bayo barimo Jean Claude Girumugisha na Mohamed Abdelrahman ‘Yagub’.
Ku munota wa 40, Girumugisha yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, usanga Kapiteni Mohamed Abdelrahman ahagaze wenyine ariko ananirwa gushyira umupira mu nshundura.
Ubwo igice cya mbere cyaganaga ku musozo mu minota y’inyongera (45+2), umunyezamu wa Mamelodi Sundowns, Denis Onyango, yakoreye ikosa mu rubuga rw’amahina kuri Adam Coulibali, umusifuzi yemeza penaliti.
Mohamed Abdelrahman ‘Yagub’ yayiteye neza cyane, atuma Al Hilal ijya kuruhuka iyoboye n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri kigitangira, Al Hilal yagarukanye imbaraga zo gushaka igitego cy’umutekano.
Ku munota wa 48, Jean Claude Girumugisha yanyeganyeje inshundura ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Onyango ntiyamenya uko bigenze, biba ibitego 2-0.
Mamelodi Sundowns ntiyacitse intege, yakoze impinduka zitandukanye zirimo kwinjiza Arthur de Oliveira Sales wasimbuye Reisinho. Izi mpinduka zatanze umusaruro kuko ku munota wa 61, Arthur Sales yatsinze igitego cya mbere cya Mamelodi ku mupira mwiza wari uvuye kwa Peter Shalulile.
Mu minota ya nyuma, Mamelodi Sundowns yashyize igitutu gikomeye ku izamu rya Al Hilal ishaka kwishyura, ariko umunyezamu Farid Ouedraogo na ba myugariro be babera ibamba ubusatirizi bwo muri Afurika y’Epfo.
Gutsinda uyu mukino byatumye Al Hilal SC ifata umwanya wa mbere mu Itsinda C n’amanota umunani, mu gihe Mamelodi Sundowns yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota atanu.
Mu wundi mukino wo muri iri tsinda uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026, MC Alger (ifite inota 1) izacakirana na FC Saint-Éloi Lupopo (ifite amanota 4).
Leave a Comment