Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2026, wakurikiye ibirori byo gufungura ku mugaragaro iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 27, ryahurije i Kigali ibihugu 16 bikomeye muri Handball ya Afurika.
Imbere y’imbaga y’abafana n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB), Dr. Mansourou Aremou, u Rwanda rwatangiranye imbaraga nyinshi.
Mu minota 10 ya mbere gusa, u Rwanda rwari rumaze gushyiramo ikinyuranyo cy’ibitego bitandatu (7-1).
Abasore b’umutoza Fayedh Zouabi bakomeje kugaragaza urwego rwo hejuru, maze igice cya mbere kirangira bayoboye n’ibitego 17-8.
Mu gice cya kabiri, umutoza Zouabi yahisemo kuruhutsa inkingi za mwamba nka Mbesutunguwe Samuel na Kayijamahe Yves, kugira ngo abazigamire umukino ukomeye wa Algeria.
Ibi byahaye Zambia agahenge itangira kwinjira mu mukino, ariko mu minota ya nyuma abakinnyi b’ibanze bagarutse mu kibuga bashimangira intsinzi y’ibitego 30-19.
Kayijamahe Yves yigaragaje cyane muri uyu mukino, aho yatsinze ibitego 10 wenyine, ibyamuhesheje gutorerwa kuba Umukinnyi w’Umukino (Man of the Match).
Abandi bamufashije cyane barimo Rwamanywa Viateur na Nshimiyimana Alexis batsinze ibitego bitanu buri umwe.
Icyakora inkuru itunguranye muri iri tsinda rya mbere, ni intsinzi ya Nigeria yatsinze Algeria ibitego 25-23.
Gutakaza umukino wa mbere kwa Algeria ifatwa nk’imwe mu makipe ahatanira igikombe, byatumye umukino izahuramo n’u Rwanda kuri uyu wa Kane uba ingenzi cyane ku mpande zombi.
Itsinda B: Misiri ifite igikombe giheruka yihanije Gabon 36-25, Angola itsinda Uganda 37-21.
Itsinda C: Tunisia yanyagiye Cameroun 41-22, Guinea itsinda Kenya 36-27.
Itsinda D: Maroc yatsinze Bénin 52-28, naho Cap-Vert itsinda Congo Brazzaville 34-28.
Iri rushanwa rizakomeza kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Mutarama, aho u Rwanda rufite akazi gakomeye ko kwisobanura na Algeria guhera saa moya z’umugoroba muri BK Arena.
Amakipe atanu ya mbere muri iri rushanwa azabona itike yo guhagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi cya 2027 kizabera mu Budage.
Leave a Comment