Ibi uyu mutoza yabitangaje mu gihe habura amasaha make ngo yakire Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona, uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025, kuri Stade y’Akarere ka Bugesera.
Banamwana yashimangiye ko Rayon Sports atari ikipe yo gusuzugura, bityo ko imyiteguro yayo isaba kudasinzira.
Yibukije ko uretse gukina mu kibuga, iyi kipe izwiho no kugira imbaraga mu bindi bintu bijyanye no gutegura umukino hanze y’ikibuga, ibintu we yise ko "bikorwa n'abasaza".
Yagize ati “Rayon Sports irakomeye, ni ikipe irimo bariya basaza bazi gutegura imikino neza. Ni umukino uzaba ugoye, ntabwo umuntu agomba kuryama. Ni ukurara ijoro n’amanywa mpaka umukino urangiye.”
Yakomeje asobanura icyo ashaka kuvuga iyo avuze "gutegura", yumvikanisha ko Rayon Sports ishobora gukoresha amikoro menshi kugira ngo itere ishyaka abakinnyi bayo.
Ati “Iby’umupira mwese muzi gutegura ibyo ari byo, ahubwo muri kumbaza ibyo muzi. Hari ukuzamura agahimbazamushyi bakabaha ibihumbi 500 Frw n’ibindi.”
Nubwo yagaragaje ko uyu mukino ufite uburemere bwihariye, Camarade yagaragarije abafana ba Bugesera FC ko intego ari ukugumana amanota atatu i Nyamata. Yavuze ko mu mupira w’amaguru ibintu bihinduka, bityo n’uwiteguye nabi ashobora gutungurana, ariko bo bahisemo gushyiramo imbaraga zose.
Yongeyeho ati “Twe rero ntabwo tugiye gutsindwa, ni ugushyiramo imbaraga kugira ngo tubonere amanota iwacu.”
Uyu mukino ufite amateka yihariye kuko ubwo Rayon Sports iheruka gusura Bugesera FC, yahatsindiwe ibitego 2-1. Uwo mukino ni wo watumye Rayon Sports itakaza burundu amahirwe y’Igikombe cya Shampiyona cya 2024/25 yari ihanganyemo na APR FC, ndetse usiga akavuyo katarangiye neza ku ruhande rw’abafana.
Kugeza ubu, Bugesera FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 10 ku rutonde rw’agateganyo, ikaba ikeneye amanota kugira ngo yirinde kujya mu gice cy’amakipe amanuka, mu gihe Rayon Sports yo iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 17.
Leave a Comment