Cristiano Ronaldo yatangiye imyigaragambyo muri Al-Nassr
Cristiano Ronaldo yatangiye imyigaragambyo muri Al-Nassr
Rurangiranwa Cristiano Ronaldo, bivugwa ko yamaze gutangira imyigaragambyo muri Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite, akaba yanze kugaragara mu mukino ikipe ye ifitanye na Al-Riyadh kuri uyu wa Mbere, bitewe n’uburakari afitiye abayobozi b’iyi kipe n’abashoramari bayo.
‎Amakuru dukesha ikinyamakuru A Bola cyo muri Portugal, yemeza ko uyu mugabo ugiye kuzuza imyaka 41, atazagaragara mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona uzahuza Al-Nassr na Al-Riyadh. 
Nubwo mbere byavugwaga ko ashobora gusiba kubera ikibazo cy’imvune, byamaze kumenyekana ko impamvu nyamukuru ari ukwigaragambya kw’uyu kapiteni utishimiye uburyo ibintu biri gukorwa mu ikipe.
‎Intandaro y’ubu burakari bwa Ronaldo ishingiye ahanini ku buryo Ikigega cya Leta ya Arabie Saoudite (PIF), gifite imigabane ya 75% muri iyi kipe, kiri kwitwara ku isoko ry’igura n’igurisha.
 Ronaldo arashinja aba bashoramari kugaragaza kubogama gukabije, bagashyira imbaraga nyinshi mu gufasha mukeba wabo Al-Hilal kubona abakinnyi bakomeye, mu gihe Al-Nassr yo yatereranywe.
‎Bivugwa ko Ronaldo yababajwe bikomeye n’uko Umutoza we, Jorge Jesus, atahawe abakinnyi b’ibikomerezwa yari yasabye kugira ngo babashe guhatana. Mu gihe isoko ryari rifunguye, Al-Nassr yabashije gusinyisha umukinnyi umwe gusa, Haydeer Abdulkareem, ukina hagati ukomoka muri Iraq, ufite imyaka 21.
‎Ibi bitandukanye cyane n’ibiri gukorwa muri Al-Hilal bahatanira igikombe, yo yamaze gusinyisha myugariro Pablo Mari wahoze muri Arsenal, Kader Meité wavuye muri Rennes kuri miliyoni 26 z’Amapawundi, ndetse ikaba iri mu biganiro bya nyuma byo kugura Saimon Bouabre na we kuri miliyoni 26 z’Amapawundi. 
Hari n’amakuru avuga ko Al-Hilal ishobora no kwegukana Karim Benzema ushaka kuva muri Al-Ittihad.
‎Ikindi cyatumye umwuka uba mubi kurushaho, ni amagambo aherutse gutangazwa n’Umutoza wa Al-Nassr, Jorge Jesus, aho yavuze ko "Al-Nassr idafite imbaraga za politiki nk’iza Al-Hilal", ikipe yigeze no gutoza. 
Aya magambo yarakaje cyane ubuyobozi bwa Al-Hilal, busaba ko uyu mutoza yahagarikwa nibura amezi atandatu, ibintu byarushijeho gukongeza uburakari bwa Ronaldo wumva ko ikipe ye iri kurwanywa.
‎Si ibyo gusa, kuko uyu Munya-Portugal yanababajwe n’icyemezo cy’Inama y’Ubutegetsi cyo kugabanya ububasha bwa bamwe mu nshuti ze za hafi ziri mu buyobozi bwa Al-Nassr. 
Abo barimo Simão Coutinho usanzwe ari Umuhuzabikorwa wa Siporo (Sporting Director) na José Semedo usanzwe ari Umuyobozi Mukuru (CEO), aho aba bose baherutse gukumirwa mu byemezo bimwe na bimwe by’ikipe.
‎Ronaldo uhembwa akayabo k’ibihumbi 488 by’Amapawundi ku munsi, amaze gutsinda ibitego 18 mu mikino 22 yakinnye muri uyu mwaka w’imikino.
 Nubwo ari we mukinnyi uhembwa amafaranga menshi mu mateka y’umupira w’amaguru, yagaragaje ko amafaranga atari cyo cya mbere, ahubwo ko yifuza guhabwa ubushobozi bwo guhatana n’amakipe nka Al-Hilal iri ku mwanya wa mbere irusha Al-Nassr amanota atatu.
‎Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba uku kwigaragambya kuzakomeza cyangwa niba hari ibiganiro byihuse bigiye guhuza impande zombi kugira ngo uyu mukinnyi w’igihangange agaruke mu kibuga, dore ko yari aherutse gutangaza ko yifuza gukomeza gukina kugeza agejeje ibitego 1000 mu mwuga we.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now