Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse mu nshingano Peggy Kagwire wari Umuyobozi ushinzwe Imari n’Imiyoborere ukekwaho uruhare mu inyerezwa rya miliyoni 406 Frw.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'igenzura ryagaragaje ko uyu mutungo wanyerejwe mu bihe bitandukanye hagati y'umwaka wa 2023 na 2025.
Nk'uko tubikesha IGIHE,Kagwire yakuwe mu nshingano ze by'agateganyo kugira ngo adasibanganya ibimenyetso mu gihe yitegura gushyikirizwa inzego z'ubutabera ngo akurikiranwe mu mategeko.
Uyu muyobozi akekwaho uruhare muri aya manyanga kuko ari we wasinyaga ku nyandiko zasohoraga aya mafaranga afatanyije na Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w'iri shyirahamwe.
Kugeza ubu Kalisa Adolphe asanzwe akurikiranwe n'inzego z'ubutabera, aho aregwa ibyaha bibiri birimo kunyereza umutungo ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.
Leave a Comment