Iri tangazo ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Mutarama 2026, rikurikira ibyabaye ku Cyumweru ubwo APR FC yanganyaga ubusa ku busa n’ikipe ya Al-Merrikh yo muri Sudani, abafana ba APR FC bakagaragaza uburakari bwinshi bashinja umusifuzi Jabo Aristote kubiba igitego mu minota ya nyuma.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’izi nzego zombi, zagaragaje ko ibyakozwe n’abafana ba APR FC binyuranyije n’indangagaciro z’umupira w’amaguru.
Itangazo rigira riti “Abo bafana bagaragaje kutishimira ibyemezo by’abasifuzi bituma bakora imyigaragambyo imbere y’Icyicaro cya FERWAFA. Hari kandi abakoresheje imvugo n’ibikorwa bishobora guteza ubushyamirane no kubangamira ituze bya rubanda.”
FERWAFA yibukije ko niyo haba hari ukutanyurwa, hari inzira ziteganyijwe zo gutangamo ibirego aho kwishora mu bikorwa by’urugomo cyangwa imyigaragambyo.
Bakomeje bagira bati “Nk’Abanyarwanda, umupira w’amaguru ukwiye gushimangira ubumwe n’ubworoherane, kandi nta na rimwe ukwiye kuba impamvu y’ubushyamirane.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wungirije wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga, na we yamaganye iyi myitwarire, ashimangira ko APR FC ari ikipe yubakiye ku kinyabupfura.
Yagize ati “Umurongo ntarengwa ni ikinyabupfura. Uwaba yumva atari bushyigikire APR FC, Ikipe y’Ingabo, kubera ikinyabupfura gike, ntiyaba ari umukunzi wa APR FC. Kujya ku cyicaro [cya FERWAFA], iyo byageze aho biba byarenze urugero.”
Gen. Muganga yavuze ko nubwo ubuyobozi bugiye gutanga ikirego ku misifurire mibi yagaragaye, bitavuze ko abafana bafite uburenganzira bwo guteza umutekano muke.
Imvururu zatangiye ubwo umusifuzi yangaga igitego cya Dauda Yussif ku munota wa 87 avuga ko yaraririye.
Abafana banze kuva muri Stade Amahoro, ndetse bamwe muri bo bagenda n’amaguru bagana ku cyicaro cya FERWAFA kiri hafi aho i Remera, bagaragaza ko “bibwe”, ibintu bitamenyerewe cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Kuri ubu APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 33, ikaba ikomeje kwitegura imikino iri imbere mu gihe itegereje igisubizo ku kirego yatanze ku misifurire.
Leave a Comment