Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi yateranye ku wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025.
Uru rwego rushya rwahise ruhabwa inshingano guhera kuri uyu munsi, ruyobowe na Me Kanamugire Eric nka Perezida warwo, akaba azungirizwa na Niwemfura Pelagie.
Abandi banyamuryango batatu bashyizwe muri uru rukiko ni Thierry Mpamo, Me Alida Uwambayishema ndetse na Athanase Nkubito, bose bakaba bahawe manda y’umwaka umwe wo gukemura ibibazo byugarije ruhago.
Uru rukiko rufite ububasha bwo gukemura imanza n’amakimbirane mu buryo bwigenga, hagamijwe ko imyanzuro ifatwa iba inyuze mu mategeko kandi itarimo kubogama.
Kujyaho kw’uru rukiko bije nka kimwe mu bisubizo ku bibazo byari bimaze iminsi bigaragara aho amakipe, abasifuzi n’abandi banyamuryango bakunze kugaragaza ukutanyurwa n’ubutabera cyangwa ibyemezo byafatirwaga mu nzego zisanzwe za FERWAFA.
Iri shyirahamwe ryatangaje ko abahawe izi nshingano batoranyijwe hashingiwe ku bumenyi n’ubunararibonye bafite mu mategeko agenga siporo n’umupira w’amaguru by’umwihariko, bityo bakaba bitezweho kugarura icyizere mu madosiye azabageraho.
Leave a Comment