Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yatomboranye na Estonia, Grenada na Kenya mu Itsinda A ry’imikino ya gicuti ya FIFA Series, izabera i Kigali guhera tariki ya 23 kugeza kuri 31 Werurwe 2026.
Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Mutarama 2026, ubwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yatangazaga uko amakipe umunani azahurira i Kigali azagabanywa mu matsinda.
Uretse u Rwanda ruzakira iri rushanwa riri mu Itsinda A, FIFA yatangaje ko Itsinda B rigizwe na Tanzania, Aruba, Liechtenstein na Macau.
Ibi bihugu byose uko ari umunani bizahurira i Kigali mu minsi iri imbere, bikine imikino yo kwipima imbaraga hagati y’amakipe yo ku migabane itandukanye.
Iyi mikino iri muri gahunda y’ibikorwa bya FIFA y’imyaka ine (2023-2027), igamije guha amahirwe amakipe y’ibihugu adakunze kubona imikino ya gicuti ihagije cyangwa ngo abone amatike yo gukina amarushanwa akomeye, kugira ngo ahure n’ayo ku yindi migabane itandukanye n’iyo abarizwaho.
Uretse u Rwanda, ibindi bihugu bizakira imikino nk’iyi muri Werurwe harimo Australie, Azerbaijan, Indonesie, Kazakhstan, Ibirwa bya Maurice, Puerto Rico na Uzbekistan.
Mu cyiciro cy’abagore, izabera muri Brésil, Côte d’Ivoire na Thaïlande.
U Rwanda rugiye kwakira iyi mikino mu gihe Ikipe y’Igihugu “Amavubi” itarashaka Umutoza Mukuru, nyuma yo gutandukana n’Umunya-Algeria Adel Amrouche uherutse kwirukanwa azira kutuzuza amasezerano y’akazi.
Byitezwe ko FERWAFA igomba kwihutisha gushaka uzatoza iyi mikino, cyangwa hakaba hakwifashishwa abatoza b’agateganyo kugira ngo ikipe yitegure neza guhangana na Estonia yo mu Burayi, Grenada yo muri Amerika ya Ruguru na Kenya yo muri aka Karere.
Leave a Comment