Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Mutarama 2026, na Minisitiri w’Imikino w’agateganyo, Dr. Simplice-Désiré Mamboula, nyuma y’uko Gabon isezerewe nabi mu Gikombe cya Afurika cya 2025 (CAN) kiri kubera muri Maroc.
Mu itangazo ryasomewe kuri Televiziyo y’Igihugu, Guverinoma yavuze ko aya makosa atakwihanganirwa, bityo Ikipe y’Igihugu ihagaritswe mu marushanwa yose kugeza igihe hazatangwa andi mabwiriza.
Ikirenze kuri ibyo, abakinnyi babiri b’inkingi za mwamba; Pierre-Emerick Aubameyang ukinira Olympique de Marseille na Bruno Ecuélé Manga, bahawe ibihano byo kutazongera gukinira igihugu ukundi (mise à l’écart), bashinjwa kuba ku isonga ry’umusaruro mubi no kubura ishyaka ryo gukunda igihugu.
Ibi byemezo bije bikurikira Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Ukuboza 2025, aho Perezida wa Repubulika, Brice Clotaire Oligui Nguema, yagaragaje uburakari bukabije ku musaruro w’Ikipe y’Igihugu.
Perezida Nguema yavuze ko ikibazo cya Gabon atari impano gusa, ahubwo harimo "Ikibazo cy’uburyo bwo gukora no gukendera kw’umutima wo gukunda igihugu."
Yashimangiye ko Ikipe y’Igihugu ari ishema ry’igihugu, bityo iyo idakoze neza, isura y’igihugu yose irahungabana.
Gabon yagiye muri CAN 2025 ihabwa amahirwe yo kwitwara neza mu Itsinda F, ariko yatunguranye isoza imikino yose nta nota na rimwe ibonye, ibintu yaherukaga mu myaka 31 ishize (mu 1994).
Les Panthères yatsinzwe imikino yose itatu: Yatsinzwe na Cameroun (1-0), itungurwa na Mozambique yayitsinze 3-2, isoza itsindwa na Côte d’Ivoire ibitego 3-2, nubwo yari ifite abakinnyi bakomeye nka Denis Bouanga na Aubameyang.
Guverinoma yatangaje ko ubu igiye gutangira urugendo rwo kubaka bushya umupira w’amaguru uhereye hasi, hagamijwe kugarura ikinyabupfura, imiyoborere myiza n’ishyaka ryo gukunda igihugu mbere yo kongera gusubira mu marushanwa mpuzamahanga.
Leave a Comment