Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Mutarama 2026, yitezweho guhindura isura y’iyi kipe, aho Perezida wayo, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), yahise atangaza ko iyi ari impamba igiye kubageza mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League mu gihe cya vuba.
Nk’uko bikubiye mu masezerano, Jayrutty Investment izajya iha Gasogi United ibikoresho byose by’abakinnyi (imyambaro yo gukina, iy’imyitozo, inkweto n’ibindi), hiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 200 (200,000$) buri mwaka w’imikino.
Perezida wa Gasogi United, KNC, yavuze ko kubona amikoro ahagije ari rwo rufunguzo rwo gukomera kw’ikipe, ashimangira ko ubu nta gushidikanya Gasogi igiye guhatana ku rwego rwo hejuru.
Yagize ati "Ndababwiza ukuri ko nta kipe imera neza ikennye, kubona amafaranga bizadufasha no gukomera. Mbivuze nkomeje, mu myaka itanu amasezerano azamara tuzaba turi ikipe ikina CAF Champions League. Muranzi iyo mvuze, mba mbivuze mbikuye ku mutima."
KNC yakomeje avuga ko Gasogi United imaze gukura vuba kurusha amakipe amaze imyaka myinshi mu Rwanda.
Ati "Uyu munsi, iyo uvuze izina Gasogi United, ntushobora kuyitandukanya n’ikipe imaze imyaka 90 mu Rwanda. Dufite ubufatanye bukomeye mu by’imari, intego zisobanutse n’icyerekezo gifatika."
Umuyobozi Mukuru wa Jayrutty Investment, Joseph Rwegasira, yavuze ko politiki nziza y’u Rwanda yubatswe na Perezida Paul Kagame ari yo yabakururiye gushora imari mu mupira w’amaguru waho.
Yagize ati "Ntabwo twabeshya uburyo politiki y’u Rwanda yubatswe na Perezida Paul Kagame, ntawe bitakururira kurushoramo imari, kandi umupira w’amaguru mu Rwanda ni hamwe mu hakenewemo abashoramari. Uwo murongo rero twawubonye no muri Gasogi United FC."
Jayrutty Investment isanzwe ikorana na Simba SC yo muri Tanzania, ifite gahunda yo gufungura iduka ry’imyenda n’ibikoresho bya siporo mu Rwanda.
Uretse Gasogi United, iki kigo kirateganya gukorana n’andi makipe nka Kiyovu Sports, ndetse amakuru avuga ko banatangiye ibiganiro na Rayon Sports na APR FC.
Ku bijyanye n’amarushanwa, Gasogi United ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota 22. Iri kwitegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona, aho izahera ku mukino ukomeye izakiramo APR FC ku wa 4 Gashyantare 2026.
Leave a Comment