Ibi uyu muyobozi yabitangaje mu gihe Gikundiro itorohewe n’ibihe, aho iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 17 gusa, ndetse mu mikino itanu iheruka ikaba ifitemo intsinzi imwe gusa.
Mu kiganiro yagiranye na B&B FM Kigali, Gakwaya yashimangiye ko umusaruro muke uri kugaragara uturuka ku bushobozi buke bw’abakinnyi bafite ubu, ibintu avuga ko buri wese ukurikirana umupira atagorwa no kubona.
Yagize ati “Ikipe ntako imeze, nta muntu utabibona. Umuntu wese, yaba ari ukunda Rayon Sports, yaba ari umufana w’umupira w’amaguru, arabibona ko Rayon Sports dufite uyu munsi ari ikipe iri hasi. Ni ikipe navuga ifite abakinnyi baciriritse.”
Kugira ngo igarurire icyizere abakunzi bayo bamaze iminsi mu gahinda, Gakwaya yavuze ko hakenewe impinduka mu bakinnyi, cyane ko isoko ryegereje.
Icyakora, yaciye amarenga ko bitazorohera ubuyobozi kuko n’isanduku y’ikipe itaremereye cyane.
Yagize ati "Isabwa kongerwamo imbaraga cyane cyane ko twegereje ibihe byo kugura abakinnyi. [...] Twagihaye imbaraga haba mu bayobozi no mu batoza, kiratuvuna, cyane ko dufite n’ubushobozi budahambaye cyane, bwo kuba twashyiramo izindi mbaraga."
Mu rwego rwo gushakira umuti ibi bibazo, Rayon Sports yamaze guha akazi Umufaransa Bruno Ferry uje asimbura Afahmia Lotfi.
Gakwaya yasobanuye ko uyu mutoza yahize abandi bane bari bahatanye, ahanini bashingiye ku bunararibonye afite mu makipe yo mu Karere ka CECAFA no muri Afurika muri rusange.
Yagize ati "Twamutoranyije mu madosiye atatu ya nyuma, twasanze ari we mutoza umaze kuba muri Afurika imyaka myinshi. Yatoje mu bihugu duturanye mu makipe akomeye, haba muri RDC [AS Vita Club] cyangwa muri Tanzania [Azam FC]. Azi Afurika."
Biteganyijwe ko uyu mutoza mushya azareba umukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona Rayon Sports izakiramo Gorilla FC kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025, umukino Gikundiro isabwa gutsinda kugira ngo idakomeza kwanikirwa n’amakipe ayiri imbere.
Leave a Comment