Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwatangaje impinduka ku mikino itatu irimo uwa Rayon Sports na Al Hilal SC, bitewe n'imirimo y'ingenzi ndetse n'ikibazo cy'amatara gikomeje kugaragara kuri Kigali Pelé Stadium.
Binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze, Rwanda Premier League yemeje ko umukino w'ikirarane wagombaga guhuza Rayon Sports na Al Hilal SC ku wa Gatatu, tariki ya 25 Gashyantare 2026, wakuwe Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba ushyirwa Saa Cyenda z'igicamunsi kubera ikibazo cy'amatara acanira iyi stade.
Iri tangazo kandi rivuga ko umukino Kiyovu Sports yari kuzakiramo Marine FC ku wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare 2026, wasubitswe kugeza igihe kizamenyeshwa nyuma kuko Kigali Pelé Stadium izaba ifunze kubera imirimo y'ingenzi igomba kuhakorerwa.
Undi mukino wasubitswe ni uwari kuzahuza Al Merrikh SC na AS Muhanga wari uteganyijwe ku wa Gatatu Saa Cyenda z'igicamunsi, uyu na wo ukaba uzasubukurwa igihe kizamenyeshwa.
Izi mpinduka zije mu gihe hagiye gushira ibyumweru bitandatu hagaragaye ikibazo cy’amatara kuri Kigali Pelé Stadium, ku buryo idashobora gukinirwaho umukino wa nijoro ndetse bikaba bigaragara ko nta gisubizo cyabyo kizaboneka muri iki cyumweru.
Umukino uheruka gukinirwa kuri iyi stade mu masaha y’umugoroba ni uwabaye ku wa 8 Gashyantare, ubwo Police FC yatsindwaga na AS Kigali igitego 1-0. Uyu mukino waranzwe no kubura kw'amashanyarazi inshuro nyinshi, aho nyuma y'iminota itatu gusa utangiye amatara yavuyeho, abafana bategereza iminota 18 ngo asubireho ariko nyuma y'iminota 10 yongera kuvaho.
Ibi bibazo bya tekinike byari byanabaye tariki ya 11 Mutarama ubwo Al-Hilal SC yatsindaga Amagaju ibitego 8-0, ndetse no ku wa 3 Mutarama ubwo APR FC yatsindaga Bugesera FC 2-1, aho amatara ya moteri yagiye avaho iminota igera kuri 15 muri iyi mikino yombi.
Kigali Pelé Stadium ni cyo kibuga rukumbi kiri mu Mujyi wa Kigali gishobora kuberaho imikino ya Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro bijyanye n'amikoro y'amakipe.
Iyi stade yakirirwaho n’amakipe 10 arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, AS Kigali, Police FC, Gasogi United, Gicumbi FC, Gorilla FC, Al-Hilal SC na Al-Merrikh SC.
Iki kibazo cyatumye imikino myinshi yari iteganyijwe nijoro yigizwa imbere igashyirwa ku manywa, aho nk'imwe mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro n’iya Shampiyona yashyizwe ku izuba rya Saa 12:30 naho indi ishyirwa Saa 15:00 kugira ngo hirindwe ingaruka zo gukina bwije.
Leave a Comment