Iri tangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa X, rivuga ko guhera kuri uyu wa Gatanu amasaha n’iminsi by’imikino imwe n’imwe byahinduwe kugira ngo hirindwe gukina mu masaha y'ijoro.
Umukino w'ishiraniro wagombaga guhuza Police FC na APR FC wakuwe saa Moya z'umugoroba, wimurirwa saa Cyenda z'amanywa.
Undi mukino ukomeye wari utegerejwe na benshi ni uhuza Rayon Sports na Mukura VS, wari uteganyijwe ku wa Gatandatu saa Kumi n'ebyiri n’igice z'umugoroba. Uyu wo wimuriwe ku Cyumweru, ukaba uzakinwa saa Cyenda n’iminota 30 z'amanywa.
Umukino wari guhuza Gasogi United n’Amagaju FC kuri uyu wa Gatanu saa Cyenda, wasubitswe wimurirwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.
Ikipe ya AS Kigali yagombaga kwakira Al Merrikh ku Cyumweru mu masaha y'ijoro saa Mbili, ariko ubu uyu mukino washyizwe ku manywa y'ihangu saa Sita n’iminota 30.
Uko kwimura imikino kandi kwageze no ku wari kuzahuza Kiyovu Sports na Marine FC. Uyu mukino w'Urucaca wakuwe ku wa Gatandatu saa Cyenda ujyanwa ku wa Kabiri mu masaha nk'ayo.
Ku rundi ruhande, hari imikino y'uyu Munsi wa 21 itahindutse izakinwa uko yari iteganyijwe mbere hose.
Ku wa Gatandatu saa Cyenda, Etincelles FC izakira Gicumbi FC, naho Al Hilal izabe yakiriye Marine FC.
Ku Cyumweru saa Cyenda, Bugesera FC izakinira iwayo yakira Musanze FC mu Karere ka Bugesera.
Si ubwa mbere ikibazo cy’amatara azima bya hato na hato muri Kigali Pelé Stadium kibangamira imigendekere myiza ya Shampiyona.
Kuva iki kibazo cyatangira kwigaragaza, imikino yose yari isanzwe ikinwa nimugoroba yarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ko umwijima wabangamira abakinnyi mu kibuga.
Leave a Comment