Iki cyifuzo ni kimwe mu byitezwe ko bizemezwa mu nama ngarukamwaka y'Urwego rushinzwe gushyiraho Amategeko y'Umupira w'Amaguru (IFAB) iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.
Kugeza ubu, amategeko y'umupira w'amaguru ntagena igihe ntarengwa umukinnyi uvunitse agomba kumara hanze y'ikibuga nyuma yo kuvurwa, bikaba byarahawe amashampiyona uburenganzira bwo kwishyiriraho amabwiriza yayo, nk'aho Premier League yatangiye gukoresha itegeko ry'amasegonda 30 kuva mu mwaka w'imikino wa 2023-2024.
Umuyobozi w'Abasifuzi muri FIFA, Pierluigi Collina, yavuze ko iri tegeko rigamije guca umuco wo gutinza umukino no gutuma umukino wihuta.
FIFA yari yabanje kugerageza itegeko ry'iminota ibiri mu Gikombe cy'Abarabu (Arab Cup) cyabaye mu Kuboza, gusa ryahuye n'inzitizi zikomeye ubwo ryaganirwagaho mu nama ya IFAB yo muri Mutarama, bituma hatangwa igitekerezo cy'umunota umwe nk'igisubizo gihuriweho.
Nubwo iri tegeko rishobora kwemezwa, amashampiyona atandukanye agaragaza impungenge z'uko rishobora kugira ingaruka mbi ku makipe, kuko umunota umwe ari igihe kirekire ikipe ishobora gutsindwamo igitego kubera kuba ifite abakinnyi 10 gusa mu kibuga.
Ni nk'ibyo Manchester United yahuye na byo ubwo yatsindwaga igitego na Brentford kuri koruneri mu gihe myugariro wayo Matthijs de Ligt yari hanze ari kuvurwa imvune.
Biteganyijwe ko hazabaho irengayobora kuri iri tegeko, aho umukinnyi atazamara uwo munota hanze mu gihe mugenzi we bahanganye yahawe ikarita y'umuhondo cyangwa itukura, cyangwa se niba uwo mukinnyi ari umunyezamu cyangwa ugiye gutera penaliti.
Icyakora, ntabwo byitezwe ko IFAB izagira icyo ikora ku muco w'abanyezamu bigusha kugira ngo abatoza babone uko baha amabwiriza mashya abakinnyi babo (tactical timeout) kuko nta gisubizo kiraboneka kuri iki kibazo.
Ku rundi ruhande, nyuma y'umusaruro mwiza w'itegeko ry'amasegonda umunani ku munyezamu ufashe umupira, IFAB yiteguye kwemeza andi mategeko mashya agabanya igihe gitakara.
Biteganyijwe ko ikipe izajya itakaza umupira uzajya uhabwa indi niba itinze kuwutera uvuye mu izamu cyangwa iwurenguye (throw-ins).
Hari n'itegeko rishya rigena amasegonda 10 ku mukinnyi usimbujwe; naramuka atavuye mu kibuga muri icyo gihe, umusimbura we ntabwo azemererwa kwinjiramo ako kanya. Ikipe ye izakina ari abakinnyi 10 kugeza umukino wongeye guhagarara, kandi byibura nyuma y'amasegonda 60.
IFAB kandi yitezweho kwemeza ko ikoranabuhanga rya VAR rishobora kwifashishwa mu gusuzuma amakarita y'umuhondo ya kabiri yatanzwe mu buryo budakwiye ndetse na za koruneri mu mashampiyona azabyihitiramo.
Byongeye kandi, Shampiyona ya Canada (Canadian Premier League) ishobora guhabwa uburenganzira bwo kugerageza itegeko rishya ryo kurarira ryatangijwe na Arsène Wenger, rizwi nka "daylight offside".
Leave a Comment