Kiyovu Sports yahagaritse Amissi Cédric
Kiyovu Sports yahagaritse Amissi Cédric
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahagaritse imikino ibiri ndetse bwambura inshingano rutahizamu Amissi Cédric, nyuma y’imyitwarire idahwitse yagaragaje ku mukino uheruka ubwo yasimburwaga agata igitambaro cya kapiteni hasi.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2025, binyuze mu ibaruwa yashyizweho umukono na Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David.

Muri iyo baruwa igenewe uyu mukinnyi, ubuyobozi bwavuze ko bushingiye ku myitwarire mibi yagaragaje ku mukino wa Shampiyona Kiyovu Sports yakinnyemo na Al Merrikh ku wa 24 Ugushyingo 2025, aho yasimbuwe akagaragaza uburakari bukabije ndetse agata igitambaro cya kapiteni hasi mu ruhame, bahisemo kumunyuzaho akanyafu.

Banditse bati "Tukwandikiye tukumenyesha ko guhera uyu munsi utakaje icyizere wagiriwe nk'umuyobozi uyobora abandi mu kibuga, bityo ukaba utakiri Kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse ukaba uhagaritswe imikino ibiri ikurikirana. Ibyo kandi ntibikuraho ko ugomba gukora imyitozo nk'uko bikubiye mu masezerano ufitanye n'ikipe."

Kiyovu Sports yafashe iki cyemezo nyuma y'uko n'Umutoza Mukuru, Haringingo Francis Christian, atangaje ko atishimiye na gato ibyakozwe n’uyu mukinnyi, akaba yari yavuze ko ari imyitwarire “idakwiriye ku mukinnyi mukuru” kandi ko igomba gukosorwa vuba.

Cédric yitwaye nabi ku munota wa 83 w’umukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Al Merrikh ibitego 2-0, ubwo Haringingo yamukuragamo akinjiza Moise Sandja Bulaya, uyu rutahizamu w’Umurundi ntiyabyakira neza, ahitamo gukubita hasi igitambaro cya kapiteni yari yambaye.

Haringingo yari yavuze ko nubwo umukinnyi yagira ishyaka ryo gukina, imyitwarire nk’iyo idashobora kwihanganirwa na rimwe, yizeza abakunzi b’ikipe ko bagiye kubyitaho bakabishyira ku murongo, ibintu byahise bishimangirwa n’iri hagarikwa.

Amissi Cédric yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’umwaka umwe muri Kanama uyu mwaka nyuma yo kudashimwa na Rayon Sports yari amaze iminsi akoramo igeragezwa, akaba abaye ahagaritswe mu gihe ikipe ye iri ku mwanya wa munani n’amanota 10, ikaba yitegura gukina na Gorilla FC ku wa Kane.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now