KNC yongeye kwikoma FERWAFA
KNC yongeye kwikoma FERWAFA
Umunyamakuru akaba na nyiri Radio na TV1, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), yatangaje ko FERWAFA ifite uruhare ku musaruro mubi w’Amavubi y’Abatarengeje imyaka 17, nyuma yo gutsindwa imikino yose ya CECAFA U17 irimo kubera muri Ethiopia.

Amavubi U17 yasezerewe atararenga itsinda A nyuma yo gutsindwa imikino itatu: 2-0 na Ethiopia, 2-1 na Kenya ndetse na 3-0 na Somalia, bituma asoza yizigamyeigitego kimwe mu gihe yinjijwe birindwi.

KNC yavuze ko ibibazo by’imitegurire, kubeshya imyaka no kutagira amarushanwa ahoraho y’abana mu gihugu ari byo bituma u Rwanda rutabasha guhatana ku rwego mpuzamahanga. 

Yagize ati “Irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17 hano mu Rwanda rikinwa rimwe kandi nabwo rikitabirwa n’abasaza. Hari abakinamo bafite imyaka 20. Iyo myitwarire yo kubeshya tutikuramo, ni yo itugeza kuri ibi bintu.”

Yakomeje anenga uburyo abakinnyi bagize iyi kipe nta shampiyona n’imwe bakuramo ubunararibonye

Yakomeje agira ati “Abarimo benshi ni abari mu bato ba Bayern Munich. Wambwira shampiyona Bayern ikinamo? Usibye kuryama kuri FERWAFA no kujya ku ishuri, nta yindi gahunda ihari.”

KNC yasabye FERWAFA na Minisiteri ya Siporo gushyiraho uburyo buhamye bwo kubaka amakipe y’igihugu y’ingimbi, harimo gushyiraho abatoza babigize umwuga, imyitozo ihoraho n’amahugurwa y’igihe kirekire.

 Ati “Abatoza bajye mu U17 na U20, abana bahabwe umwiherero. Minisiteri na FERWAFA nibashyireho ibuye ry’ifatizo. Bareke gukoresha abanyabiraka.”

Yanibukije ko hakwiye gushyirwaho irushanwa rya U15 rizajya ritegurira abakinnyi kwinjira muri U17, kugira ngo habeho urwego rugaragara rwo kubaka ingimbi. Avuga ko nubwo ubuyobozi bwa FERWAFA ari bushya, bukwiye gushyira ibintu ku murongo vuba.

Ibi KNC avuga byo gutegura neza abakiri bato bisa n'ibyo Umutoza Mukuru w'Amavubi, Adel Amrouche yatangaje ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Benin igitego 1-0 mu Ukwakira.

 Uyu mutoza yavuze ko u Rwanda rukeneye kubaka urufatiro rukomeye rw’umupira w’amaguru mbere yo gutekereza ku rwego rwo guhatanira kujya mu Gikombe cy’Isi.

Yagize ati “Tugomba kuba inyangamugayo. Ntabwo ushobora guhindura umutoza, perezida cyangwa CEO ngo uhite ukora ibitangaza. Tugomba gukora cyane, tugashora mu bato, tugateza imbere shampiyona yacu. Narababajije nti 'mumpe umukinnyi umwe w’imyaka 17 ukina mu ikipe nkuru,' barambwira ngo ntawe. Iyo udafite urubyiruko rutegurirwa ejo hazaza, nta hazaza habaho.”

Abakinnyi ba Sosthène Habimana na Kirasa Alain basigaje umukino wa nyuma wo “gusoza umuhango” bazakina na Sudani y’Epfo, mu gihe amahirwe yo gukomeza yo yamaze kuyoyoka burundu.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now