Rayon sport yatsinze bugesera fc ibitego 2_0 mu mukino w'umunsi wa 33 wa bk pro league bituma rayon sport ihita yiyongerera amahirwe yo gusohekera urwanda .umukino wabereye kuri Kigali Pele stadium uyu munsi 26 gicurasi 2026.
Ni umukino watangiye amakipe yombi yatakana ku munota wa ga tatu tony kitoga yahaye umupira mwiza tambwe gloire maze ateye ishoti ,umuzamu ibrahima dauda baleri wa bugesera akora save umupira awushira muri coloneri.
ku munota wa 7 tambwe gloire yongeye kuzamukana umupira maze aha umupira mwiza ndikumana asman ariko umuzamu wa bugesera asohoka neza .
ku munota wa 18 antum jhon Clement wa bugesera fc yagerageje uburyo bukomeye imbere yizamu rya rayon sport ariko kwizera oliver amubera ibamba .
ku munota wa 21 tony kitoga yahaye umupira ndikumana asman arikurebana nu munyezamu ibrahima dauda baleri bonyine umupira awutera hejuru yizamu
kumunota wa 23 tambwe goire yongeye kubona uburyo ariko umupira awupfusha ubusa
nyuma yaho byishimo valua yagaregeje uburyo ariko yateye ishoti ridakanganye kwizera oliver awufata yitonze
kumunota wa 30 bigirimana abedi yahaye umupira mwiza ndikumana asman ariko nubundi wenyine imbere yizamu ntihagira icyo akora.
ku munota wa 36 ndikumana asumana yagerageje uburyo ariko atey umupira murubuga rwamahina habura ukoraho.
kumunota wa 40 wigice cyambere umuzamu wa bugesera ibrahima dauda baleri yakoze amakosa arasohoka atera umupira yavuye mwizamu gusa mugisha Didier ateye umupira ashaka kumuroba uca hejuru yizamu.
igice cymbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0_0 abakinnyi ba rayon sport mbere yo kuva mukibuga bakoze inama bahamagaye kwizera oliver ahita ajya mu rwambariro yanga kubasanga .
igice cya kabiri cyatangiye bugesera yataka cyane binyuze kuruhande rwibumoso iracyadukunda Eric wazamukaga cyane akagora abakinnyi ba rayon sport.
ku munota wa 55 Clement John naatuma wa bugesera fc yazamukanye umupira awuhaye akipiseri nabie umupira awutera hanze .
kumunota wa 62 ku mupira mwiza warurekuwe na nshimiyimana Emmanuel ndikumana asumana yawakiriye neza muba defanseri ba 2 ba bugesera ubundi arekura ishoti riremereye rayon sport ibona igitego cya mbere.
kumunota wa 65 kumupira wu muterekano warutewe neza na ndayishimiye Richard tambwe goire yawuteretse ku mutwe ariko dauda bareryi aratabara umupira arawufata neza yitonze
amakipe yombi yatinze gusimbuza maze umutoza wa rayon sport haringingo ahagurutsa Aziz bassane amushira mukibuga ku munota wa 70.
bugesera nayo yakoze iminduka Rugangazi prosper asimbura nshimirimana darcy ku munota wa 80.
kumunota wa 81 rugangazi yacenze ganijuru Elie aha umupira mwiza Clement John naatum gusa kwizera oliver asohoka neza umupira awukuramo.
kumunota wa 92 kumupira mwiza waruzamukanwe ganijuru akawukinana na tambwe goire maza yubura amaso areba azizi bassane wagiyemo asimbuye umupira awutereka murushundura .
Umukino urangira rayon sport itsinze bugesera ibitego 2_0 byose byabonetse mu gice cya 2 cy'umukino
Nyuma y'umukino abafana bishimye itsinzi bavuga ko bo icyambere ari ugusokoha bakajya mu mikino nyafurika .
Rayon sport umukino wa nyuma wa shampiona izakira kiyovu sport tariki 29 gicurasi 2026.
Leave a Comment