Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yongewe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bitegura imikino ya gicuti ya FIFA Series 2026 izabera i Kigali, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi hagati y’ubuyobozi bwa FERWAFA n’abatoza.
Icyemezo cyo guhamagara uyu munyezamu cyatangajwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2026, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda.
Kwizera Olivier aje gufata umwanya wa Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, bivugwa ko atazashobora kwitabira iyi mikino bitewe n’ikibazo cy’uburwayi n’imvune itarakira neza.
Guhamagarwa kwa Kwizera kuje gukemura ukutumva ibintu kimwe kwari kwavutse, nyuma y’uko uyu munyezamu atari yagaragaye ku rutonde rwatangajwe ku wa 16 Werurwe 2026, bitewe n’uko umutoza wungirije, Eric Nshimiyimana, yashimangiraga ko uyu mukinnyi agira imvune za hato na hato mu kibuga.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko yaganiriye n’umutoza mukuru w’Amavubi, Stephen Constantine, bakemeranya ko uyu mukinnyi ahabwa amahirwe yo kwigaragaza.
Shema yagize ati “Icyo nizera ni uko buri muntu wese akenera amahirwe ya kabiri. Naganiriye n’umutoza, aramureba, turongera turaganira. Umwiherero uzatangira ku wa Mbere, ndizera ko azaba arimo.”
Ibi bibaye mu gihe umutoza Constantine yari yabanje kugaragaza ko adashyigikiye guhindura urutonde rwashyizweho n’umwungiriza we.
Kwizera Olivier ahasanze abandi banyezamu barimo Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds, Niyongira Patience wa Police FC na Hakizimana Adolphe wa APR FC.
Uyu munyezamu wa Rayon Sports aje mu Mavubi nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya shampiyona, aho yafashije ikipe ye kwicara ku mwanya wa gatanu n’amanota 39 mu mikino 25 imaze gukinwa.
Imikino ya FIFA Series 2026 iteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe 2026. U Rwanda ruri mu itsinda A rizakinira kuri Stade Amahoro ruri kumwe na Estonia, Grenada na Kenya.
Umukino wa mbere w’Amavubi uteganyijwe ku wa 27 Werurwe, aho bazacakirana na Grenada, mu gihe undi mukino uzaba ku wa 30 Werurwe 2026.
Leave a Comment