Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yatangaje ko atigeze acika intege nyuma yo kudahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu 'Amavubi', ahubwo yemeza ko igihe cye nikigera azagirirwa icyizere kuko yiteguye guha ishema igihugu cye.
Uyu munyezamu ukomeje kugaragaza urwego ruri hejuru yabitangaje ku wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026 nyuma y'umukino Rayon Sports yasezereyemo Police FC iyitsinze kuri penaliti 4-2 mu mikino ya 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro.
Muri uyu mukino wari witiriwe uyu mukinnyi nka 'Kwizera Day', amakipe yombi yari yarangije iminota isanzwe anganya 0-0, yewe na Police FC isigarana abakinnyi 10 nyuma y'ikarita itukura yahawe Nsabimana Eric uzwi nka Zidane.
Kwizera yagize uruhare rukomeye mu gukomeza kwa Gikundiro kuko yakuyemo imipira myinshi yabazwe mu minota isanzwe y'umukino, anigaragaza mu mpera ubwo yateraga penaliti ya kabiri akayinjiza neza.
Yasobanuye ko yafashe inshingano zo gutera iyi penaliti nyuma y'uko muri bagenzi be habuze uyitera kandi we yari yizeye neza kuyitsinda.
Kudahamagarwa k'uyu munyezamu byateje impaka mu bakunzi b'umupira w'amaguru, ariko we avuga ko yubaha icyemezo cy'umutoza.
Yagize ati “Uhitamo ni amahitamo ye, njye nzakomeza nkore ibyo nkwiriye kuba nakora, buriya igihe nikigera buriya nzahamagarwa. Ndi Umunyarwanda nkunda igihugu, nkunda no gukinira Ikipe y’Igihugu. Ntabwo nakinira Rayon Sports ngo Ikipe y’Igihugu nimpamagara nanjye kwitaba.”
N'ubwo ari mu bihe byiza, Kwizera yahishuye ko kugeza ubu nta kipe n'imwe iratangira kumuganiriza nubwo ari kugana ku mpera y'amasezerano ye y'amezi atandatu muri Rayon Sports.
Mu gihe uyu munyezamu yasigaye, abahamagawe ngo bazahagararire u Rwanda mu mikino ya FIFA Series 2026 izabera i Kigali kuva tariki ya 26 kugeza 30 Werurwe 2026 barimo Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs FC, Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds, Niyongira Patience wa Police FC na Hakizimana Adolphe ukinira APR FC.
Leave a Comment