Ibi bitego byatsinzwe na Kylian Mbappe ndetse na Ousmane Dembele byashyize iherezo ku nzozi z'iyi kipe yari ihagarariye umugabane wa Afurika.
Nubwo u Bufaransa bwihariye umukino kuva mu ntangiriro, ntibworohewe no gutsinda kuko byasabye gutegereza igice cya kabiri.
Ku munota wa 60 Kylian Mbappe yafunguye amazamu mbere y'uko Ousmane Dembele atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 66. Iki gitego cya Mbappe cyabaye icya munani amaze gutsinda muri iri rushanwa ry'uyu mwaka.
Mu gice cya mbere u Bufaransa bwari bwabonye amahirwe akomeye ubwo Noussair Mazraoui yakoreraga ikosa Mbappe mu rubuga rw'amahina. Nyuma y'iminota myinshi umusifuzi yitabaje ikoranabuhanga rya VAR yatanze penaliti, ariko umunyezamu Yassine Bounou arayikuramo ku munota wa 28.
Uku kwihagararaho k'umunyezamu kwatumye igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Maroc yari yitezweho guha akazi gakomeye u Bufaransa yagize umukino ugoye cyane kuko itabashije gutera ishoti na rimwe rigana mu izamu kugeza ku munota wa 83.
Iri shoti rukumbi ryavuye kuri coup franc yatewe na Azzedine Ounahi ariko umunyezamu Mike Maignan ayikuramo neza.
U Bufaransa buzakina 1/2 na Espagne cyangwa u Bubiligi zirisobanura kuri uyu wa Gatanu mu mukino uteganyijwe kubera mu Mujyi wa Arlington.
Leave a Comment