Minisiteri ya Siporo yasobanuye iby'impinduka zihora mu Amavubi no muri FERWAFA
Minisiteri ya Siporo yasobanuye iby'impinduka zihora mu Amavubi no muri FERWAFA

‎Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma itanejejwe n'umusaruro w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', yemeza ko kwirukana abatoza no guhindura abayobozi ba FERWAFA bizakomeza mu gihe cyose intsinzi itaraboneka.

‎Ibi Minisitiri Mukazayire yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Gashyantare 2026, ubwo yasubizaga ikibazo cya Visi Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco na Siporo, Depite Rutebuka Balinda, wari wagaragaje impungenge ku cyerekezo cy'umupira w'amaguru mu Rwanda bitewe n'amavugurura adashira.

‎Mu gusubiza uyu mudepite, Minisitiri Mukazayire yashimangiye ko izo mpinduka atari impanuka, ahubwo ziba zigamije gushaka igisubizo, yihanangiriza abahabwa akazi ko bagomba gutanga umusaruro, bitaba ibyo bakerekwa umuryango.

‎Yagize ati "Navuga ko impinduka zizakomeza haba muri Federasiyo, Minisiteri n’ahandi hose... mu gihe cyose tutaratanga umusaruro tugomba kubona. Ubu amasezerano yacu Federasiyo igirana n’umutoza akwiye kuba agaragaza umusaruro uzavamo ni uwuhe? [...] Niba nta cyo, muzajya mukomeza kubona izo mpinduka kuko dukeneye kubona umusaruro."

‎Kugira ngo u Rwanda ruve mu ruziga rwo gutsindwa, hagaragajwe gahunda yo kwiyambaza Abanyarwanda bakina hanze y'igihugu, mu gihe hagitegerejwe umusaruro w'abakiri bato.

‎Minisitiri yagize ati "Hagati aho ntabwo tunejejwe n’ukuntu Amavubi ameze, ni na yo mpamvu tugomba kuyashakira abatoza beza ariko tukazana n’izindi mpano z’Abanyarwanda dufite, zizi umupira zikina hanze, zikaza zikuzuzanya n’izo dufite aha ngaha."

‎Ku bijyanye n'igihe kirekire, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko izibanda ku bana bari munsi y'imyaka 15 na 17, binyuze mu marerero arimo Isonga (ifite abana 599 kuri ubu), Bayern Munich, PSG na Tony Football.

‎Yashimangiye ko ari ryo banga ryo kuzagera mu marushanwa akomeye arimo Igikombe cya Afurika n'icy'Isi.

‎Izi ngamba nshya zitangajwe mu gihe Ikipe y'Igihugu iri mu gihirahiro cyo kutagira umutoza mukuru, nyuma y'iyirukanwa rya Adel Amrouche muri Mutarama uyu mwaka. Kugeza ubu, FERWAFA iri gushakisha umusimbura we mu basabye akazi bagera kuri 688.

‎Uyu mutoza mushya agomba kuzaba yabonetse mbere y'imikino ya gicuti ya 'FIFA Series' u Rwanda ruzakira i Kigali kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 31 Werurwe 2026, aho Amavubi ari mu Itsinda A azacakiranamo na Estonia, Grenada ndetse na Kenya.

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now