Uyu mukinnyi ukinira Jamus FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Gatatu, aho yagarutse ku bihe ikipe yahoze abereye Kapiteni irimo, avuga ko abakinnyi ifite uyu munsi badafite ubushobozi bwo guhatana.
Yagize ati "Ku bakinnyi ifite, biragoye ko Rayon Sports yatanga ibirenze ibyo iri gutanga ubu. Nk'urugero, narebye umukino wayo na Etincelles. Urebye ikipe ibanzamo, ukareba abasimbura bari hanze, biragaragara ko ikeneye imbaraga zirenze, kuko ikipe ifite ubu ntabwo yatwara igikombe cyangwa ngo ihatane mu myanya itanu ya mbere."
Muhire Kevin yatanze inama ko kugira ngo Gikundiro igaruke mu murongo, igomba kurekura amafaranga ikagura abakinnyi bakomeye mu bice bitatu by’ingenzi: Umukinnyi wo hagati wugarira, umukinnyi wo ku ruhande usimbura Aziz Bassane wavunitse, ndetse na rutahizamu ubyara ibitego.
Yavuze yeruye ko rutahizamu ubanzamo muri iyi minsi, Habimana Yves, "atari ku rwego rwo gushakira ibitego Rayon Sports."
Yatanze urugero rw’uko Rayon ikwiye guhaha, agira ati "Gura umukinnyi aguhende, naza mu ikipe yawe, abo asanze bagire ibyo bamwigiraho. Urugero: Kwizera Pierrot aza muri Rayon Sports twari tukiri abana, tugira ibyo tumwigiraho. Iyo uzanye umukinnyi uri ku rwego rumwe n'abo ahasanze kandi ahembwa amafaranga menshi, nta kinyuranyo uba ukoze."
Yahise atanga urugero kuri mukeba APR FC, avuga ko ifite abanyamahanga beza barimo Memel Dao na William Togui, ibintu Rayon Sports ikwiye kwigiraho.
Muri iki kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Kanyamahanga Jean Claude "Kanyizo", Muhire Kevin yahishuye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye ikipe ya Jamus FC bumusaba ko yaza kubakinira nk’intizanyo muri iki gice cya kabiri cya Shampiyona, gusa avuga ko bigoye nubwo bitararangira burundu.
Yagize ati "Byagorana! Muri Jamus ni njye waguzwe amafaranga menshi kandi ndahamya ko nta muntu wakugura amafaranga nk'ariya ngo narangiza mu gice cy'ibanza cya Shampiyona ahite agutiza. Byagorana kuko barankeneye kandi ndi umwe mu bakinnyi beza ifite."
Gusa yunzemo ati "Biramutse binabaye, Rayon Sports ni mu rugo, kuki se ntayikinira? Nta kibazo na kimwe mfitanye na yo."
Muhire Kevin w’imyaka 27, yerekeje muri Jamus FC muri Kamena 2025 nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka yari afitanye na Rayon Sports yari anabereye Kapiteni, akaba ari imwe mu nkingi za mwamba muri iyo kipe yo muri Sudani y’Epfo, nk'uko yabyivugiye.
Kevin yageze muri Rayon Sports bwa mbere mu 2015 avuye mu ikipe ya Isonga, gusa ubugira kabiri yagiye yerekeza hanze y’u Rwanda ariko bikarangira agarutse muri iyi kipe afata nk’iyamureze.
Leave a Comment