Rayon Sports yabuze intsinzi; isoreza imikino ibanza ku mwanya wa 7
Rayon Sports yabuze intsinzi; isoreza imikino ibanza ku mwanya wa 7

Rayon Sports ikomeje kwisanga mu bihe bikomeye nyuma yo kunanirwa gukura amanota atatu i Muhanga imbere ya Mukura Victory Sports, mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026, wasize Gikundiro yujuje imikino ine yikurikiranya itazi uko intsinzi isa, ibintu bikomeje gutera impungenge abakunzi bayo.

Rayon Sports yari yitezweho kwisubiraho nyuma yo kunganya na Al-Merrikh SC mu minsi ishize, yatangiye umukino ifite imbaraga, ishaka igitego hakiri kare. 

Ku munota wa mbere gusa, Faustin Likau yateye ishoti rikomeye ryanyuze hejuru y’izamu, naho ku wa cyenda, Tambwe Gloire agerageza uburyo bwiza ariko umunyezamu wa Mukura VS, Tuyizere Jean Luc, awushyira muri koruneri.

Ku rundi ruhande, Mukura VS ntiyari yoroheje na gato. Ku munota wa 48, Iradukunda Elie Tatou yafunguye amazamu binyuze kuri “Coup-franc” yatereye inyuma gato y'urubuga rw'amahina, umunyezamu Kwizera Olivier ntiyamenya uko umupira ugeze mu nshundura z'izamu yari arinze.

Ibyishimo bya Mukura VS ntibyamaze kabiri, kuko hashize umunota umwe gusa (49’), Rayon Sports yishyuye ibifashijwemo na Bayisenge Emery wateye umutwe mwiza ku mupira wari uturutse kuri “Coup-franc” ya Aziz Dao.

Nyuma yo kunganya 1-1, umukino wakomeje gukinwa ku muvuduko wo hejuru, buri kipe ishaka igitego cya kabiri. 

Rayon Sports yahushije uburyo bukomeye ku munota wa 55 ubwo Fall Ngagne yateraga ishoti rigakurwamo na Tuyizere Jean Luc witwaye cyane muri uyu mukino. 

Mukura VS na yo yabonye amahirwe ku munota wa 60 ubwo Iradukunda Elie Tatou yateraga umupira ku giti cy’izamu.

Mu minota ya nyuma, impande zombi zagerageje gusimbuza ngo zishakishe intsinzi ariko biranga biba iby’ubusa. 

Rutahizamu Mutsinzi Patrick wa Mukura VS yabonye amahirwe mu minota y’inyongera ubwo Kwizera Olivier yasohokaga nabi, ariko ananirwa kuyabyaza umusaruro, umukino urangira nta zindi mpindura zibaye.

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports isoza imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 26, aho irushwa amanota icyenda na Al-Hilal SC ya mbere (ifite n’ibirarane bibiri). 

Ni mu gihe Mukura VS yo yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 27.

Umusaruro muke wa Rayon Sports ukomeje gutera ibibazo mu bafana, dore ko iheruka intsinzi kuri AS Muhanga, nyuma yaho igatsindwa na APR FC na Al-Hilal, mbere yo kunganya na Al-Merrikh na Mukura VS.

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now