Rayon Sports yagaruye abakinnyi bashya mu myitozo yo kwitegura AS Kigali
Rayon Sports yagaruye abakinnyi bashya mu myitozo yo kwitegura AS Kigali
‎Ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri mu Nzove yitabirwa n’abakinnyi bari bamaze iminsi badahari barimo rutahizamu Aziz Bassané na Ndayishimiye Richard, nyuma y’iminsi itatu abakinnyi bose bari bamaze badakora imyitozo kubera ikibazo cy’imishahara.
‎Bassané yagaragaye muri iyi myitozo nyuma y’iminsi 52 yari amaze hanze y’ikibuga kubera imvune y’ukuboko yagize mu Ukuboza 2025 ku mukino wa Bugesera FC.
‎Ndayishimiye Richard ukina hagati na we yagarutse mu myitozo nyuma yo kuva muri Uzbekistan aho yari yagiye gukora igeragezwa ry’iminsi 10 mu ikipe ya PFC Navbahor Namangan. Uyu mukinnyi yagarutse mu Rwanda ku wa Kane w’icyumweru gishize gukomeza amasezerano y’amezi atandatu asigaranye muri Rayon Sports.
‎Iyi myitozo yasubukuwe nyuma y’uko abakinnyi bari bigumuye iminsi itatu, bitewe no kutishyurwa imishahara y’amezi abiri arimo Ukuboza 2025 na Mutarama 2026.
‎Aganira n'itangazamakuru, Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko ikibazo cy’imishahara cyatewe no kuba ikipe imaze amezi abiri itakira imikino ngo ibone amafaranga y’inyongera ava ku bibuga.
‎Yagize ati “Rayon Sports imaze nk’amezi abiri itakira imikino, ikindi harimo gahunda yo kwiyubaka, amavugurura n’ibindi. Iyo ejo bitaba umunsi w’ikiruhuko amafaranga bari kuba barayabonye.”
‎Rayon Sports iritegura umukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona uzayihuza na AS Kigali kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026, saa Cyenda z’igicamunsi kuri Kigali Pelé Stadium.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now