Iyi tombola yabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Mutarama 2026, yari itegerejwe na benshi bibazaga niba amakipe y’ibihangange ashobora guhura hakiri kare.
Imikino ya ½ izabera kuri Kigali Pelé Stadium, aho APR FC izacakirana na AS Kigali ku wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama, naho bukeye bwaho ku wa Kane tariki ya 29 Mutarama, Rayon Sports ihure na Police FC.
Umukino wa nyuma uteganyijwe ku Munsi w’Intwari, tariki ya 1 Gashyantare 2026, uzabera kuri Stade Amahoro i Remera.
Mbere y’uko umukino wa nyuma mu bagabo ukinwa, hazabanza umukino wa nyuma mu cyiciro cy’abagore, uzahuza ikipe ya Rayon Sports WFC izaba yisobanura na Indahangarwa WFC.
Kugira ngo habeho iyi tombola, amategeko y’iri rushanwa rihuza amakipe ane yaje imbere mu mwaka w’imikino ushize, ntabwo yemeraga ko APR FC yabaye iya mbere na Rayon Sports yabaye iya kabiri zihura muri iki cyiciro cya mbere.
Izi zombi zashyizwe mu gakangara kamwe nk’amakipe ayoboye, bityo zigomba gutombora ayabaye aya gatatu n’aya kane.
Kugira ngo abakunzi ba ruhago babone umukino wa APR FC na Rayon Sports, bizasaba ko zombi zitsinda imikino yazo ya ½ zigahurira ku mukino wa nyuma uba ku munsi mukuru w’Intwari, tariki ya 1 Gashyantare.
Ikipe izatwara igikombe cy'iri rushanwa ritegurwa n'Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu (CHENO) ku bufatanye na FERWAFA, izahabwa Miliyoni 6 Frw, iya kabiri ihabwe Miliyoni 3 Frw.
Buri kipe izahabwa miliyoni 1 Frw yo kwitegura, mu gihe izizagera ku mukino wa nyuma zizahabwa indi miliyoni y'imyiteguro.
Leave a Comment