Umuryango mugari wa Rayon Sports wifatanyije n’abatuye mu Karere ka Rubavu mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abari abakinnyi, abayobozi n'abakunzi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyaranzwe no kunamira inzirakarengane no kuremera imiryango ibiri yarokotse Jenoside kugira ngo yerekwe ko itari yonyine.
Uru rugendo rwo kwibuka rwabaye ku Cyumweru tariki ya 19 Mata 2026 rwitabirwa n’abakinnyi ba Rayon Sports WFC, abayobozi n'abakunzi b'iyi kipe.
Rwatangiriye ku biro by’Akarere ka Rubavu rusorezwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisenyi ruzwi nka ‘Commune Rouge’, ahashyinguwe imibiri y’Abatutsi basaga 5203 bishwe urw'agashinyaguro.
Uyu muhango wari witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper ndetse na Perezida w'Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice ari kumwe na Perezida wa Rayon Sports Murenzi Abdallah.
Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yasabye abakunzi b’umupira w’amaguru kuzirikana ko siporo ifite uruhare rukomeye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko igihugu kidafite umutekano nta mupira wabaho.
Yagize ati "Ntihagire Umunyarwanda aho uri hose wumva ko urugamba rwo kurinda iki Gihugu ari urw’ingabo na Polisi gusa, twese biratureba".
Yongeyeho ko ari byiza gutanga amakuru ya siporo ariko abantu bakwiye guhaguruka bakarwanya umuntu wese wifuza kubasubiza inyuma.
Murenzi yakomeje yibutsa amateka yihariye iyi kipe ifitanye n'aka karere, avuga ko uko Abatutsi bahuraga n’ibibazo ari ko na Rayon Sports yabigiraga.
Yatanze urugero rw'uko mu 1987 ubwo iyi kipe yatsindaga Etincelles FC igatwara igikombe, Abatutsi bose bo muri uwo mujyi bahise bahura n’akaga.
Yashimiye ubuyobozi bwa FERWAFA bukomeje kwimakaza indangagaciro z’umukino hagamijwe kubana mu mahoro n’urukundo.
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yashimangiye ko kwibuka ari inshingano za buri Munyarwanda wese by’umwihariko abari muri siporo.
Yagize ati "Umuryango utibuka urazima, ni ibyo twabayemo, uyu munsi tukaba dufite abazize uko baremwe, bazize ko ari Abatutsi".
Yasabye ko muri ibi bihe umupira w’amaguru waba inkingi y’iterambere no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Nyuma yo gusoza iki gikorwa cyo kwibuka no kumva ubuhamya bw'abarokotse, ikipe ya Rayon Sports yakomereje kuri Stade Umuganda aho yakinnye na Rutsiro FC mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda warangiye banganyije 0-0.
Leave a Comment