Rayon Sports yihagazeho imbere ya Al Hilal SC mu mukino w'ishiraniro
Rayon Sports yihagazeho imbere ya Al Hilal SC mu mukino w'ishiraniro

‎Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Al Hilal SC yo muri Sudani igitego 1-1, mu mukino w’ikirarane w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, waranzwe n'ishyaka no guhangana gukomeye.

‎Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Gashyantare 2026, guhera Saa Cyenda n'igice z'amanywa, watangiye amakipe yombi asatirana cyane.

‎Bidatinze, ku munota wa kane gusa, Al Hilal SC yafunguye amazamu ibifashijwemo na rutahizamu wayo Yagoub Omer Taha watsinze igitego cya mbere.

Iki gitego cyaturutse ku ikosa rya Aziz Bassane washatse gukura umupira mu rubuga rw'amahina rwa Rayon Sports awutera nabi, ufatwa n'Umunyarwanda Jean Claude Girumugisha ukinira Al Hilal, awuhereza Yagoub Omer Taha awuboneza mu nshundura.

‎Nyuma yo gutsindwa iki gitego, Rayon Sports yakangutse itangira gusatira ishaka kwishyura binyuze cyane cyane ku ruhande rw'iburyo rwakinagaho Aziz Bassane, na Bigirimana Abedi wagiye abona uburyo bwiza ariko ntabubyaze umusaruro, bituma igice cya mbere kirangira Al Hilal iyoboye n'igitego 1-0.

‎Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga n'umurindi w'abafana ba Rayon Sports bari buzuye Kigali Pelé Stadium, nubwo umukino wakinirwaga cyane hagati mu kibuga.

‎Ku munota wa 55, umutoza wa Al Hilal SC yakoze impinduka akura mu kibuga Yagoub Omer Taha, Petrus Aprocius na Kamaradini Mamudu, ashyiramo Yasir Boshara Omer, Sunday Damilare na Ahmed Salem. Izi mpinduka zashoboraga gutanga umusaruro ako kanya, ariko Yasir Boshara Omer atera hejuru y'izamu umupira mwiza yari ahinduriwe na Adama Coulibaly ku munota wa 62.

‎Rayon Sports na yo yabonye uburyo bwabazwe ku munota wa 65 ubwo Aziz Bassane yisangaga wenyine imbere y'izamu, ariko ateye ishoti rikurwaho na ba myugariro ba Al Hilal rijya muri koruneri.

‎Mu gushaka igitego cyo kwishyura, umutoza Bruno Ferry wa Rayon Sports yakuye mu kibuga Tambwe Gloire ashyiramo Faustin Likau Kitoko, na Yannick Bangala aha umwanya Richard Ndayishimiye. Ibi byatanze umusaruro kuko ku munota wa 77, Likau Kitoko yatsinze igitego cyo kwishyura n'umutwe, ku mupira mwiza yari ahawe na Richard Ndayishimiye.

‎Mu minota ya nyuma, Rayon Sports yokeje igitutu Al Hilal ishaka igitego cy'intsinzi, ariko amahirwe yabonetse ntiyabyazwa umusaruro. Ibintu byaje kuzamba ku munota wa 90 ubwo Aziz Bassane yahabwaga ikarita ya kabiri y'umuhondo yabyaye iy'umutuku, nyuma yo gukorera ikosa Ahmed Salem, asohoka mu kibuga.

‎Kugeza ubu, Al Hilal SC ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona n'amanota 42 mu gihe ifite imikino ibiri y'ibirarane, naho Rayon Sports yagize amanota 36 ikaba iri ku mwanya wa gatanu, ikomeza gushyira igitutu kuri APR FC iri imbere yayo ho amanota atatu.

‎Aya makipe yombi azagaruka mu kibuga mu mpera z'iki cyumweru ku Munsi wa 22 wa Shampiyona, aho ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare Rayon Sports izasura Musanze FC, mu gihe ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe Al Hilal SC izakirwa na Mukura VS.

‎Mu wundi mukino w'ikirarane wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, Police FC yanganyije na Rutsiro FC 0-0, yuzuza umukino wa kane yikurikiranya idatsinda muri iyi mikino yo kwishyura.

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now