Rayon Sports yongeye kubona intsinzi nyuma y'imikino itanu idatsinda
Rayon Sports yongeye kubona intsinzi nyuma y'imikino itanu idatsinda

Ikipe ya Rayon Sports yashyize iherezo ku musaruro mubi yari imaranye iminsi, itsinda AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona, yivana mu mwijima w’imikino itanu yari imaze idatsinda.

‎Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026, wari witabiriwe n’abafana benshi bari bafite amatsiko yo kureba niba Gikundiro yisubiraho nyuma yo kumara igihe itazi uko intsinzi isa mu marushanwa yose.

‎Rayon Sports yatangiye umukino yotsa igitutu izamu rya AS Kigali, aho ku munota wa kabiri gusa Sindi Paul Jesus yahawe umupira mwiza na Mugisha Didier, arekuye ishoti rinyura impande y’izamu gato.

Uku gusatira kwakomeje binyuze ku bakinnyi nka Ndikumana Asman, nubwo amahirwe babonaga batahitaga bayabyaza umusaruro, mu gihe AS Kigali yanyuzagamo igasatira binyuze kuri Adama Bagayogo.

‎Intsinzi ya Rayon Sports yabonetse ku munota wa 36 w’umukino. Byaturutse kuri ’Coup-franc’ yatewe neza na Emery Bayisenge umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu, usanga Mugisha Didier aho yari ahagaze, ahita awuboneza mu nshundura, ibintu byahagurukije abafana ba Murera.

‎Nyuma yo gutsindwa, AS Kigali yagerageje kwishyura binyuze ku ishoti rya Ntirushwa Aime ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato, igice cya mbere kirangira Rayon Sports iri imbere.

‎Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakoze impinduka, aho ku ruhande rwa Rayon Sports hagaragayemo inkuru nziza yo kugaruka kwa rutahizamu Aziz Bassane winjiye ku munota wa 55 asimbuye Sindi Paul, akaba yari amaze hafi amezi abiri adakina kubera imvune. AS Kigali yo yakuyemo Nshimiyimana Tharcisse yinjiza Tuyisenge Arsene.

‎Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye rya Bigirimana Abedi ryakuwemo n’umunyezamu, naho AS Kigali ibona uburyo binyuze kuri Dusabimana Olivier ‘Muzungu’ wateye ishoti rikanyura ku ruhande rw’izamu.

‎Iyi ntsinzi yafashije Rayon Sports kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona, ifata umwanya wa gatandatu n’amanota 29, ikaba yugarije amakipe ari imbere yayo.

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now