Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwongereye andi mezi atatu Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports iyobowe na Murenzi Abdallah, kugira ngo ikomeze imirimo yahawe irimo kuvugurura amategeko y'umuryango no gutegura amatora.
Iyi komite yari yashyizweho tariki ya 25 Ugushyingo 2025, ihabwa igihe cy'amezi atatu nyuma y'uko RGB iseshe komite yari iyobowe na Twagirayezu Thadée wari kumwe na Visi Perezida we, Muhirwa Prosper. Gushyiraho inzibacyuho byaturutse ku mwuka mubi n'amakimbirane yari hagati y'abayobozi muri iyo komite yacyuye igihe.
Nyuma yo gusuzuma ibyakozwe muri ayo mezi atatu ya mbere, RGB yafashe icyemezo cyo kubongera andi mezi atatu azarangirana n'uyu mwaka w'imikino, kugira ngo banoze ibitaratunganijwe neza.
Iyi komite yahawe inshingano zo gushyiraho umurongo w'imiyoborere ihamye, guhuza abakunzi ba Rayon Sports binyuze mu bumwe, ndetse ikazarangiza inshingano zayo itegura inama y'Inteko Rusange izaberamo amatora.
Murenzi Abdallah afatanya kuyobora iyi komite na bagenzi be barimo Musabyimana Jean Baptiste, Gakwaya Olivier, Akayezu Josée ndetse na Me Nubumwe Jean Bosco.
Ni ku nshuro ya kabiri RGB igerageza gukemura ibibazo by'iyi kipe ishyiraho inzibacyuho, kuko byaherukaga gukorwa mu mwaka wa 2020.
Mu mezi atatu ashize, iyi Komite yahuye n’akazi katoroshye ko gufasha ikipe kwiyubaka ihereye mu kibuga, aho muri Mutarama yongeyemo abakinnyi n'abatoza bashya bo kuyifasha guhatanira igikombe cya Shampiyona iheruka kwegukana mu myaka umunani ishize.
Kugeza ubu iyi kipe izwi nka Murera imaze iminsi yitwara neza, kuko mu manota 12 iheruka gukinira yabonyemo 10 nyuma yo gutsinda imikino itatu ikanganya umwe muri ine yakinnye.
Leave a Comment