Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Mike Habinshuti wamenyekanye cyane mu mupira w'amaguru mu Rwanda ndetse no mu myidagaduro, aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa Gatatu, tariki ya 18 Gashyantare 2026, nk'uko byemejwe n'inzego zibishinzwe.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru y'itwa muri yombi rya Habinshuti, ashimangira ko yafashwe nyuma y'iperereza ryari rimaze igihe rikorwa n'uru rwego.
Dr. Murangira aganira na IGIHE yagize ati “Ni byo koko arafunzwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi rikorwa ku byaha byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura."
Mike Habinshuti asanzwe azwi nk'umufana w'akadasohoka w'Ikipe ya Rayon Sports, izina rye rikaba ryaragarutsweho cyane mu itangazamakuru rya siporo mu mpera z'umwaka ushize ubwo yahabwaga inshingano zikomeye muri iyi kipe y'ubururu n'umweru.
Mu Gushyingo 2025, uwari Perezida wa Rayon Sports icyo gihe, Twagirayezu Thaddée, yashyizeho Habinshuti nk'umwe mu bayobozi bamwungirije bari baje kumufasha kuziba icyuho cy'abari bamaze kwegura.
Icyakora, inshingano ze muri Rayon Sports ntabwo zarambye kuko Komite ya Twagirayezu yaje gukurwaho mbere y'uko aba bayobozi bashya bemezwa n'Inteko Rusange y'ikipe.
Usibye ibikorwa bya siporo, Habinshuti yanumvikanye cyane mu myidagaduro mu mwaka wa 2022 ari umujyanama w'umuhanzi Bruce Melodie, by'umwihariko amufasha mu bihe bikomeye yari yagiriyemo ibibazo mu gihugu cy'u Burundi, nubwo amakuru yemeza ko imikoranire yabo ya hafi yari yarahagaze muri iyi minsi.
Leave a Comment