‎Rutahizamu Joachim Vigninou yasezeye kuri Rayon Sports atangaza ibyamugoye
‎Rutahizamu Joachim Vigninou yasezeye kuri Rayon Sports atangaza ibyamugoye
‎Rutahizamu w'Umunya-Bénin Joachim Vigninou Bieunvenu wamaze gutandukana na Rayon Sports agasubira iwabo nyuma y'amezi atandatu, yatangaje ko kutabona umwanya uhagije wo gukina no kuba abatoza baha amahirwe menshi abakinnyi b'imbere mu gihugu ari byo byamugoye muri iyi kipe.
‎Uyu musore ari mu bakinnyi batatu barimo na Youssou Diagne ndetse na Ben Aziz Dao bahagurutse ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2026, berekeza mu bihugu byabo nyuma y'uko iyi kipe yambara ubururu n'umweru ifashe icyemezo cyo kutabongerera amasezerano mu rwego rwo gutegura umwaka mushya w'imikino wa 2026/2027.
‎Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda mbere yo kurira indege, Vigninou wari wageze muri Rayon Sports muri Mutarama 2026 yitezweho gukemura ikibazo cy'ubusatirizi ariko ntabashe gutanga umusaruro ufatika, yagaragaje ko atagize ibihe byiza yifuzaga, gusa yemeza ko agomba gukomereza urugendo rwe rw'umupira w'amaguru ahandi.
‎Yagize ati "Ni byo. Ntekereza ko wari umwaka w'imikino wanjye wa mbere muri Rayon Sports. Ntabwo byari bibi. Ni byo koko ntabwo nagize ibihe nashakaga, ariko uwo ni wo mupira w'amaguru. Ku bw'ibyo ndashaka gushakishiriza ahandi. Sinshaka gucika intege, ahubwo ndashaka gukomeza gukora."
‎Uyu rutahizamu yagiye kure asobanura imwe mu mpamvu zikomeye zatumye abura umwanya wo kubanza mu kibuga kenshi, yemeza ko muri iyi kipe abakinnyi b'Abanyarwanda ari bo bahabwa umwanya munini ugereranyije n'abanyamahanga.
‎Yakomeje agira ati "Nk'uko nabivuze mu ntangiriro, ntabwo nabonye umwanya munini wo gukina mu ikipe, ariko bibaho mu mupira. Ntekereza ko hano baha umwanya cyane abakinnyi b'Abanyarwanda. Nari naje hano ngo ngerageze, mu ntangiriro byagendaga neza ariko nyuma nza gusubira inyuma. Hari ibyambabaje ho gato, ariko ngomba kubyakira gutyo nkakomeza imbere."
‎N'ubwo atabonye umwanya uhagije, yavuze ko adashobora gucira urubanza ikipe cyangwa abatoza babiri bayinyuzemo muri icyo gihe gito yahamaze kuko buri mutoza agira imyumvire ye n'imikinire ye. Yemeje ko icyo nibura yishimira ari uko asoje uyu mwaka w'imikino nta mvune agize kugira ngo abashe gukomeza urugendo rwe.
‎Yasoje ashimira ubuyobozi n'abafana ba Rayon Sports ku rukundo bamweretse, abifuriza kuzagira amahirwe mu mikino Nyafurika iyi kipe yitegura harimo na CAF Confederation Cup.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now