Serumogo na Tshabalala bahawe ikaze mu ikipe nshya basinyiye
Serumogo na Tshabalala bahawe ikaze mu ikipe nshya basinyiye
Ikipe ya El Merrikh SC Bentiu yo muri Sudani y’Epfo, yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije myugariro Serumogo Ali wari uherutse gutandukana na Rayon Sports, hamwe na Shabani Hussein ‘Tshabalala’ wakiniraga Musanze FC.

Uyu muhango wo kwerekana aba bakinnyi bombi b’Abanyarwanda wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Mutarama 2026, nyuma y’uko bose bari bamaze gutsinda ibizamini by’ubuzima, bakaba bitezweho kongera imbaraga muri iyi kipe ikomeye muri Shampiyona ya Sudani y’Epfo.

Shabani Hussein Tshabalala ni we wabanje kumvikana n’iyi kipe, aho byasabye ko El Merrikh Bentiu yishyura Musanze FC miliyoni 20 Frw kugira ngo imurekure, kuko yari agifitanye na yo amasezerano y’amezi atandatu.

Ku rundi ruhande, Serumogo Ali yerekeje muri iyi kipe nta mananiza nyuma yo gutandukana na Rayon Sports mu mpera z’icyumweru gishize. Gutandukana kwe na Gikundiro byaje bikurikira umukino wa Shampiyona baheruka kunyagirwamo na Al Hilal ibitego 4-0, aho uyu myugariro yashyizwe mu majwi ku musaruro muke.

Kwerekeza muri Sudani y’Epfo kuri aba bakinnyi bombi bivuze ko biyongereye ku bandi Banyarwanda bamaze kwigarurirayo imitima y’abafana.

Muri El Merrikh SC Bentiu, Serumogo na Tshabalala basanzeyo Ishimwe Saleh wahageze mu mwaka ushize. 

Si bo gusa kuko muri icyo gihugu hariyo na Muhire Kevin ukinira ikipe ya Jamus SC, ibintu bigaragaza ko isoko rya Sudani y’Epfo rikomeje guha amahirwe abakinnyi bo mu Rwanda.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now