SKOL na Rwanda Premier League basinyanye amasezerano ya miliyari
SKOL na Rwanda Premier League basinyanye amasezerano ya miliyari
‎Uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL Brewery Ltd n'ubuyobozi bwa Rwanda Premier League basinyanye amasezerano y'ubufatanye bw'imyaka itatu afite agaciro ka miliyoni 915 Frw, mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2026.
‎Muri aya masezerano azatangira gukurikizwa mu mwaka w'imikino wa 2026/2027 kugeza mu 2028/2029, SKOL yabaye umufatanyabikorwa wemewe mu binyobwa (Official Beer Partner) muri BK Pro League. 
Buri mwaka, uru ruganda ruzajya rutanga miliyoni 305 Frw, aho buri kipe yatsinze umukino izajya igenerwa miliyoni 1 Frw nk'agahimbazamusyi, hanatangwe ibihembo bya buri kwezi ku mukinnyi n'umufana witwaye neza.
‎Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Karangwa Jules, yashimangiye ibyiza by'ubu bufatanye. 
‎Ati "Twishimiye kwakira SKOL nk'umufatanyabikorwa mushya. Ubu bufatanye bugaragaza icyerekezo dusangiye cyo guteza imbere shampiyona yacu no guha agaciro amakipe, abakinnyi, abafana n'abafatanyabikorwa."
‎Ibi byashimangiwe n'Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa, wavuze ko inyungu ziri ku makipe kuko ari yo azajya yishakira ucuruza ibi binyobwa kuri stade, akabihabwa ku giciro cyo ku ruganda.
‎Ku ruhande rwa SKOL, Umuyobozi Mukuru wayo, Eric Gilson, yavuze ko ubu bufatanye na Rwanda Premier League ari intambwe ikomeye.
‎Ati "Ni uburyo bwo kwagura inkunga dutera umupira w'amaguru no gukomeza gushyigikira iterambere n'ubunyamwuga bwawo."
‎SKOL si izina rishya muri ruhago Nyarwanda kuko imaze imyaka 12 ari umufatanyabikorwa wa Rayon Sports.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now