Tour du Rwanda 2026: Umunya-Brésil yegukanye Agace ka Karindwi ‎
Tour du Rwanda 2026: Umunya-Brésil yegukanye Agace ka Karindwi ‎
‎Umunya-Brésil Henrique Bravo Ribeiro ukinira Ikipe ya Soudal Quick-Step Development Team ni we wegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2026, kahagurukiye mu Mujyi wa Musanze kerekeza mu Mujyi wa Kigali binyuze mu Karere ka Gicumbi, ku ntera y’ibilometero 147,2.
‎Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare 2026, Ribeiro w'imyaka 20 yakoresheje amasaha atatu, iminota 20 n'amasegonda 59 (3h20’59”), atanga kugera ku murongo wari imbere ya Kigali Pelé Stadium, Lucas Van Gils wa Lotto-Groupe Wanty wamusizemo amasegonda icyenda, na Henok Mulubrhan wo muri Eritrea wabaye uwa gatatu.
‎Nubwo Ribeiro yegukanye aka gace kabanje gukomerera benshi kubera imisozi inyuranye yari irimo nka Tetero, Umudage Moritz Kretschy ukinira NSN Development Team waje ku mwanya wa gatanu, yagumanye umwambaro w’umuhondo. 
Uyu mukinnyi asatiriye kwegukana Tour du Rwanda y'uyu mwaka, dore ko akomeje kuyobora urutonde rusange akoresheje amasaha 21, iminota 09 n'amasegonda 08 (21h09’08”), aho arusha Johannes Adamietz wa REMBE | rad-net umukurikiye iminota ibiri n'amasegonda umunani (+2’08”) mbere y'umunsi wa nyuma w'irushanwa.
‎Isiganwa ryahagurutse imbere y'Isoko rya Goico mu Mujyi wa Musanze saa Tanu zuzuye ryitabiriwe n'abakinnyi 67 gusa, nyuma y'uko abandi nka Nsengiyumva Shemu na Tuyizere Etienne ba Team Rwanda basezerewe. Nyuma yo kugenda ibilometero 3,1 bitabarwa, abakinnyi batangiye kubarirwa ibihe bageze kuri Mukungwa.
‎Akimara kugera mu misozi, Bruno Martins w'Ikipe ya Localiza yegukanye amanota y'Umusozi wa Mbere wa Buranga ku kilometero cya 19. 
Uko isiganwa ryakomezaga, Reuben Thompson wa Lotto-Groupe Wanty na we yatangiye kwigaragaza ubwo yegukanaga amanota ya Sprint yatangiwe kuri Base ku kilometero cya 40, ndetse anegukana amanota y'Umusozi wa Tetero.
‎Mu gushyiramo intera, abakinnyi batatu barimo Roger Sala Pareta na Pavel Novak ba Movistar, ndetse na Reuben Thompson ba Lotto-Groupe Wanty bafashe icyemezo cyo gucika igikundi hakiri kare. Kugeza ku kilometero cya 100, aba bakinnyi bari bashyizemo ikinyuranyo cy'iminota ibiri n'amasegonda 20 hagati yabo n'igikundi.
‎Icyakora, uko bamanukaga berekeza i Kigali ni ko igikundi cyiyobowe na NSN na Rembe cyabafataga buhoro buhoro.
 Bageze mu Mujyi wa Kigali, Reuben Thompson yagerageje kugenda wenyine azamuka ku rwa Mutwe, ashyiramo amasegonda 30, ariko aza gufatwa n'igikundi bageze mu muhanda ugana kuri Kigali Pelé Stadium. Ni naho Henrique Bravo Ribeiro yazamukiye agatanga abandi ku murongo ashyizemo intera nto cyane.
‎Nyuma y'aka gace, hatanzwe ibihembo bitandukanye aho Henrique Bravo Ribeiro yahembwe nk'uwegukanye Agace ka Karindwi, Moritz Kretschy agumana umwambaro w'umuhondo. Miguel Heidemann yongeye guhembwa nk'uwahize abandi mu kuzamuka, Henok Mulubrhan ahemberwa sprint, naho Reuben Thompson ahemberwa kuyobora isiganwa igihe kirekire.
‎Masengesho Vainqueur wa Benediction Banafrica Team yabaye Umunyarwanda witwaye neza ku giti cye uyu munsi, ariko Niyonkuru Samuel (Team Amani) agumana igihembo cy'Umunyarwanda mwiza ku rutonde rusange. 
Amaniel Desta yakomeje kuba Umunyafurika mwiza n'Umunyafurika muto mwiza. Duarte Marivoet wa Lotto-Groupe Wanty yahembwe nk'umukinnyi muto witwaye neza, naho Soudal Quick-Step Devo Team ihabwa igihembo cy'ikipe nziza y'umunsi.
‎Tour du Rwanda y'uyu mwaka izasozwa kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2026, hakinwa Agace ka Munani, aho abakinnyi bazazenguruka mu Mujyi wa Kigali ku ntera y'ibilometero 83,8 guhera saa Saba z'amanywa. 
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now